AmakuruImikino

PSG igiye guha Kylian Mbappe umushahara na Cristiano Ronaldo atajya ahabwa

Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa, irateganya kugira Kylian Mbappe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi mu mateka, nyuma yo kumwemerera miliyoni 250 z’ama-Euro agomba gufata mu gihe cy’imyaka itanu.

Ni mu rwego rwo kumurinda kuba yasohoka muri iyi kipe akajya mu makipe akomeje kumwifuza, aho kwisonga haza Manchester City yo mu Bwongereza, nk’uko ikinyamakuru  El Pais giheruka kubitangaza.

Ikinyamakuru SPORT cyo cyatangaje ko PSG yiteguye guha Mbappe w’imyaka 20 y’amavuko umushahara wa miliyoni 38 z’ama-Euro ku mwaka.

Ibi nanone hari icyo bivuze ku hazaza h’umunya-Brazil Neymar Jr da Silva, kuko kugira ngo Mbappe ashobore guhabwa ariya mafaranga na PSG bisaba ko Neymar agurishwa.

Amakuru avuga ko perezida wa PSG Nasser Al-Khelaifi yamaze kwishyiramo ko agomba kugurisha Neymar, bityo umushahara yahembwaga akaba ari wo agiye kujya aha Mbappe.

Mu gihe uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Cameroon yaba ahawe uyu mushahara, yaba umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi ku isi, nyuma ya Lionel Messi wa FC Barcelona kuri ubu uhembwa miliyoni 40 z’ama-Euro ku mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger