Amakuru ashushyeImyidagaduro

Prince Kid yatangaje ibyo utaruzi kuri Mwiseneza Josiane

ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince kid  akaba akuriye abategura irushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko uramutse uhuye na MWISENEZA Josiane wamukunda kurushaho kuko ngo afite umutima ugisha inama kandi abantu benshi batagira.

 

Prince kid yavuze ko ashimira abantu bagiye bagaragaza urukundo mu irushanwa riheruka rya Miss Rwanda ndetse agashimira abagaragarije MWISENEZA Josiane urukundo ariko na none akavuga ko agaya abamwiyitiriye bashaka indoki no kwamamara.

Aha Prince Kid yagize ati:”ubundi buriya abagaragaje gukunda Mwiseneza iyo baza no guhura nawe bari kumukunda birenzeho kuko ni umukobwa uzi ubwenge uharanira kumenya kandi iyo abonye hari icyo atabashije kumenya agisha inama, mbese usanga ari umukobwa utagira amatiku”.

Prince kid yakomeje agira ati : « ndagaya bamwe babura gutanga inama ahubwo ugasanga baratukana, ibitekerezo byinshi ni byo bivamo inama umuntu yubakiraho, abantu turi abantu nta wavuga ko tutakwibeshya ariko na none twibeshye ntutugire inama ahubwo ukadutuka ntacyo waba uturushije, buriya hari abantu nagiye ngaya ugasanga nka Mwiseneza kubera akunzwe cyane abantu baramwiyitirira bagatukana abandi bakavuga ibintu bitari byiza ntabwo biriya aribyo ».

Prince Kid mu kiganiro yahaye Radio Isango Star yagarutse ku kibazo cy’ururimi aho yavuze ko kuba abahataniraga irushanwa rya Miss Rwanda 2019 babajijwe mu kinyarwanda nk’ururimi rw’itegeko kuri bose ariko na none bakagira urundi rurimi rw’inyongera aha akaba yagize ati : « kuba abakobwa bose barabajijwe mu cyongereza nuko ari rwo rurimi bo ubwabo bihitiyemo, mbere y’uko baza kubazwa twababajije urundi rurimi bifuza gusubizamo nta numwe wahisemo igifaransa cyangwa igiswahili ahubwo bose bahisemo icyongereza niyo mpamvu mwabonye babazwa mu cyongereza bose »

.                                                                ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince kid

Prince kid ukuriye abategura irushanwa rya Miss Rwanda yasoje avuga kandi ko hari gutekerezwa uburyo abakobwa bose bazajya bahembwa cyangwa bagashimirwa.

Twabibutsa ko mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 riheruka kwegukanwa na Meghan NIMWIZA hahembwe Miss Rwanda wahawe imodoka ndetse akazajya ahembwa umushahara w’ibihumbi 800 buri kwezi mu gihe cy’umwaka wose naho ibisonga bye 2, igisonga cya mbere cyahabe igihembo kingana na miliyoni 1 naho uwabaye igisonga cya 2 ahembwa ibihumbi 500.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger