AmakuruImyidagaduro

Prezzo yahakanye amakuru yavugaga ko yafashwe ku ngufu n’aba ‘slay queens’ batatu

Umuraperi wo muri Kenya Jackson Ngechu Makini uzwi ku izina ry’ ubuhanzi nka Presso yahakanye amakuru yavugaga ko yajyanywe mu bitaro kubera ko yari yafashwe ku ngufu n’abakobwa bazwi nka Slay Queens batatu.

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo birimo n’ibyo mu Rwanda byari byanditse ko Prezzo yafashwe ku ngufu n’aba ba slayqueens nyuma yo kumuha ikiyobyabwenge cya Cocaine ndetse n’ibinini bya Viagara bizwi ko byongera imbaraga mu gutera akabariro ku bagabo kugirango abashe kubasambanya.

Nk’uko byari byatangajwe na ‘The Citizen, amakuru avuga ko aba bagore b’aba slayqueens barimo Vivian Matheu, Patricia Nduta ndetse na Macharia Ruth bari basanzwe bakorana na Prezzo ku munsi w’ejo aribwo bamusambanyije kugahato kugeza ubwo aremba agahita ajyanwa ku bitaro bya Karen Hospital naho bo polisi ikorera mu mujyi wa Nairobi igahita ibata muri yombi.

Prezzo akoresheje urukuta rwe rwa Instagram we mu magambo y’Igiswayire yavuze ko ubu ameze neza ndetse ko atari mu bitaro, ahubwo ko agiye gushaka uwatangaje aya makuru akamushyikiriza ubutabera.

Uyu muraperi Prezzo asanzwe avugwaho gukunda abagore cyane ku buryo no mu minsi ishize yari yatandukanye n’umukunzi we Amber Lulu amushinza kumuca inyuma.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger