AmakuruImikino

Premier League: Byasabye iminota 6 y’inyongera ngo Chelsea yigobotore Manchester United(Amafoto)

Bakina umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’Abongereza, ikipe ya Chelsea yanganyije 2-2 na Manchester United, mu mukino wongeweho iminota 6 y’inyongera.

Chelsea yakiniraga imbere y’abafana bayo ni yo yatangiye yotsa igitutu kinshi Manchester United y’umutoza Jose Mourinho. Chelsea yafunguye amazamu ku munota wa 20 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Antonio Rudiger. Hari kuri koruneri yari itewe na Willian.

Iyi kipe y’i Londres yakomeje gukinisha cyane Manchester United, gusa iminota 45 y’umukino irangira nta kindi gitego kibonetse n’ubwo na Manchester United yacishagamo ikataka Chelsea.

Bitandukanye n’igice cya mbere cy’umukino, icya kabiri cyatangiranye imbaraga zikomeye cyane ku ruhande rwa Manchester United.

Iyi kipe y’umutoza Jose Mourinho yaje kugombora ku munota wa 54 w’umukino. Ni nyuma y’igitutu gikomeye yari imaze kotsa izamu rya Chelsea. Ni igitego cyatsinzwe n’Umufaransa Anthony Martial.

Chelsea yahise ikanguka na yo ishaka ubundi buryo yabonagamo igitego cya kabiri cyari kuyifasha kwegukana amanota 3 y’uyu mukino. Byanahise biba ngombwa ko umutoza Maurizio Sarri akora impinduka, akura mu kibuga Mateo Kovacic yinjiza Ross Barkley.

Uburyo bukomeye Chelsea yabonye muri iyi minota, ni umutwe wa David Luiz wagiye hanze y’izamu ndetse n’ishoti rikomeye rya N’golo Kante ryakuwemo n’umuzamu David De Gea.

Manchester United yacishagamo ikagaba ibitero yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 72 w’umukino. Ni igitego nanone cyatsinzwe na Anthony Martial. Hari ku mupira yari ahawe na Juan Mata ku mupira uyu munya-Espagne yari azamukanye ku ruhande rw’iburyo.

Iki gitego cyakurikiwe n’imbaraga zikomeye ku ruhande rwa Chelsea mu rwego rwo kubyaza umusaruro iminota yari isigaye byibura ngo ibone igitego cyo kwishyura. Iyi minota kandi yaranzwe no gutinza umukino ku ruhande rw’abasore ba Jose Mourinho.

Iminota abasore ba Manchester United batinjije ntacyo yabamariye kuko byasabye ko umusifuzi Michael Dean yongeraho iminota 6 y’inyongera.

Iyi minota yagiriye Chelsea akamaro kanini cyane kuko ari bwo yabonye igitego cyo kwishyura. Hari ku munota wa 95 w’umukino. Ni igitego cyatsinzwe na Ross Barkley. Ni nyuma y’igiti cy’izamu cyari kimaze guterwa na David Luiz.

Antonio Rudiger yishimira igitego cya mbere.
Ashley Young yagerageje guhagarika umuvuduko wa Eden Hazard.
Ross Barkley yishimira igitego cya kabiri.
Rimwe na rimwe Chelsea yakinaga ntibinyure Maurizio Sarri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger