AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Polisi y’u Rwanda yerekanye umaze kwandikirwa na Sofia inshuro 10 agahindura pulake

Ntibisanzwe kumva umuntu utwaye ikinyabiziga yandikirwa na kamera (camera) inshuro 10 mu rugendo rumwe kandi umunsi umwe. Gutahura uyu muntu bisaba ubuhanga buhanitse, cyane ko kamera yandikira uwo itakabaye yandikira.

Kubera ubushobozi, ubunyamwuga n’ubuhanga buranga Polisi y’u Rwanda mu kurinda abantu n’ibyabo, byarashobotse ukekwaho gukora icyo cyaha atabwa muri yombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryerekanye Nshimiyimana Adolphe wafashwe yahinduye ibirango by’ikinyabiziga cye.

SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, asobanura ko Nshimiyimana yafashwe yahinduye ibirango by’ikinyabiziga cye.

Polisi ivuga ko yafashe imibare imwe n’imwe ndetse n’inyuguti akabihinduramo ibindi.

SSP Irere yagize ati “F yayihinduyemo P hanyuma zero ayihinduramo umunani.

Ni ukuvuga ngo ikinyabiziga cye asanzwe atwara ibirango byayo ni RAE 710 F, amaze kubihindura cyahise gihinduka ikindi kiba RAE 718 P”.

Avuga ko iperereza rigikomeza ariko hakekwa ko hari ibyo yashakaga guhisha birimo nko kwandikirwa na kamera, cyane ko urugendo yagendaga rwari rurerure.

Kamera zigaragaza ko yatwariraga mu muvuduko uri hejuru cyane w’uwagenwe.

Nshimiyimana yavaga i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba agana mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bwa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, buvuga ko ibyo kamera yamwandikiraga byajyaga ku kindi kinyabiziga, kitari icyo yari atwaye.

Inshuro 10 yandikiwe na kamera, yazandikiwe ku rugendo rumwe mu muhanda Rubavu – Kigali.

SSP Irere René ashimangira ko hari gahunda zo gukomeza kumenya amakuru no kuyamenyera igihe kandi ngo by’umwihariko n’abaturage babaha amakuru.

SSP Irere avuga ko bidasanzwe ku modoka, kuba habaho guhindura ibirango byayo.

Ati: “Ku modoka ntabwo byari bimenyerewe. Twari tubimenyereye ku bamotari aho afata pulaki ye akaba yayihinamo kabiri ku buryo gusoma imibare iri kuri pulaki ye bigorana”.

Avuga ko hari abamotari babona nijoro, aho bafata ibitambaro bagahisha ibirango bya moto batwaye.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturarwanda batwara ibinyabiziga kwirinda ibyo bikorwa kuko ibyo bakora bidashobora gutambuka gutyo gusa, kubera y’uko ifite uburyo bwo kumenya ibyaha nk’ibyo ngibyo.

SSP Irere, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, agaragaza ko Nshimiyimana ukekwaho guhindura no konona inyandiko, yagombaga guhanirwa amakosa y’umuvuduko ariko ngo yakoze icyaha.

Icyaha yakoze ni icyo guhimba no guhindura inyandiko gihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018.

Iri tegeko rigaragaza ko umuntu wese uhindura inyandiko, uhimba inyandiko afatwa nk’umunyacyaha bityo aramutse ahamijwe ibyaha akaba yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 3 na 5 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 na 5.

Nshimiyimana Adolphe ukekwaho guhindura ibirango by’ikinyabiziga cye (Foto Kayitare J.Paul)
SSP Irere René, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Foto Kayitare J.Paul)

Inkuru ya Imvaho nshya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger