AmakuruCover Story

Polisi y’u Rwanda yerekanye abamburaga abantu amafaranga biyitiriye umupolisi

Polisi y’igihugu yataye muri yombi abagabo batatu biyitiriraga abapolisi bakambura abantu amafaranga bababeshya ko bazabafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Aba bagabo beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere biyitiriraga izina ry’umupolisi witwa Yves Babou bakanakoresha simukadi yanditse ku izina rye, uyu akaba asanzwe akora muri Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akaba anasanzwe akoresha ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Bajyaga ahari gukorerwa ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bamara gutaha bagakorersha iyi simukadi yanditseho Yves Babu bagahamagara abantu bakababwira ko batsinzwe ibizamini bityo bagomba gutanga amafaranga kugirango bafashwe kubona uruhushya.

Umwe muri bo yagize ati “Twajyaga tujya aho bakoresha ibizamini, twabona umuturage tukamwaka telefoni ye tukibipa, hanyuma ibizamini byarangira ukaza kumuhamagara ukamubwira ko ari wowe wamukoresheje ikizamini ukamubwira ko aguha amafaranga kuko yatsinzwe kandi wamufasha.”

Uyu we ubwe yivugira ko yari amaze amezi 8 akora ubu buriganya kuburyo amaze kwambura amafaranga asaga 800,000frw mu turere twa Bugesera, Nyagatare, Gicumbi no mu ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati “Nababwiraga ko ndi umupolisi, hari simukadi y’umupolisi witwa Yves Babu yari ibaruye ku izina rye, iyo niyo twakoreshaga. Impamvu twahisemo gukoresha iyi simukadi ni uko uyu mupolisi akunda kugaragara ahantu hose bakoresha ibizamini.”

Umwe mu baturage aba bambuye yavuze ko yabahaye amafaranga ibihumbi 300 bamwizeza kubona uruhushya rwa burundu.

Ati “Nagombaga gukora ikizamini tariki ya 5 Kamena uyu mwaka ariko sinajyayo kuko nari ndwaye, umuntu arampamagara ambwira ko yabonye ntaje gukora ariko ko ashaka kumfasha akayinshakira ansaba ko muha ibihumbi 250, nyuma naje kwisanga maze kumuha ibihumbi 300.”

Uwitwa Mushimiyimana Jean de la Croix utuye mu karere ka Gasabo we yavuze ko yambuwe ibihumbi 95. Avuga ko yagombaga gukorera Categorie A ariko agatsindwa, nimugoroba uwitwa Yves Babou akamuhamagara akamubwira ko batsinzwe ariko ko ashobora kubafasha ariko bakabanza gutanga amafaranga kandi koko ngo Babu niwe babonaga atanga amabwiriza mu bapolisi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko hari hashize amezi ane aba bagabo bagenda biyitirira umupolisi bakambura abantu amafaranga.

Ati “Hari hashize amezi ane aba bantu bagenda babasaba amafaranga kandi biyitirira umupolisi umwe witwa Yves Babu. Abaturage bakwiye kujijuka kuko serivisi ifite uko itangwa, nta muturage ukwiye kurenza ibisabwa ibirenze ku mafaranga atangwa ku mafaranga atangwa ku buryo buzwi n’amategeko.

Abantu baragenda batega abaturage bagashaka uko biyita abapolisi, nk’umuntu ukubwira ati ‘turimo gukosora turabona utsinzwe, kuki utemera ko utsinzwe ukazajya kureba ibisubizo ukazongera gusubiramo aho kugirango utange amafaranga yawe?”

CP Kabera avuga ko ibi bituma abaturage bagaragaza isura mbi ku bapolisi ku bijyanye na ruswa kandi atari byo. Aba bombi baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka kugeza ku myaka 3 n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Biyitiriraga umupolisi witwa Yves Babu bakambura abaturage amafaranga bababeshya kubafasha kuboa impushya zo gutwara ibinyabiziga

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger