Polisi y’u Rwanda yahaye amahirwe abakeneye akazi ko kwita ku isuku y’imbwa za yo
Ubuyobozi bwa polisi y’Igihugu y’u Rwanda, buramenyesha buri mu Nyarwanda wese ubishoboye ko yifuza gutanga akazi ko kwita ku isuku y’imbwa zifashishwa n’abapolisi mu bikorwa byo gucunga umutekano.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, umuntu wese wifuza gupiganira aka kazi, agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Upiganira akazi agomba kwandikira ibaruwa y’akazi umuyobozi wa Polisi ushinzwe abakozi
- Kuba ari Umunyarwanda
- Kuba afite ubuzima bwiza
- Icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire
Hongewe ho ko kuba yaba yarigeze gukorana n’inzego z’umutekano byaba ari byiza kurushaho.
Amabaruwa y’abasaba akazi agomba kugeza ku biro by’umuyobozi wa Polisi ushinzwe abakozi, bitarenze tariki ya 6 Werurwe 2020.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri ushinzwe ushinzwe abakozi muri polisi y’u Rwanda, ACP Yhaya Kamunuga.