AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Polisi y’u Rwanda n’iya Turukiya bashimangiye amasezerano y’imikoranire [AMAFOTO]

Polisi y’u Rwanda na Polisi y’igihugu cya Turukiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.

Izi nzego zombi zavuguruye aya masezerano y’imikoranire ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza  tariki ya 26 Gashyantare yari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Turukiya ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi y’iki gihugu, Dr Mahmet Aktas.

Uru ruzinduko rw’akazi rwari rugamije gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati ya Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi y’igihugu cya Turukiya.

IGP Munyuza n’umuyobozi mukuru wa Polisi ya Turukiya Dr. Mehmet Aktas ndetse n’intumwa bari bayoboye bagiriye ibiganiro mu murwa mukuru wa Turukiya, Ankara, ibiganiro ndetse byari  birimo na  Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Turukiya, Nkurunziza William.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko muri ibyo biganiro  abayobozi  bakuru ba Polisi z’ibihugu byombi  biyemeje  gukomeza  imikoranire yari isanzwe iriho.

Yagize ati:  “Mu biganiro bagiranye biyemeje gukomeza gushimangira imikoranire myiza yari isanzwe hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, u Rwanda na Turukiya. Iyi mikoranire ishingiye cyane ku guhanahana amahugurwa nko mu kurwanya iterabwoba,  amahugurwa ku mutwe wihariye wa Polisi (Special forces) kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha byambukiranya imipaka, imicungire y’urujya n’uruza rw’ibinyabiziga, umutekano wo mu mazi, umutekano w’ingendo zo mu kirere n’ibindi bitandukanye .”

Aba bayobozi  b’izi nzego z’umutekano banemeranyije gukomeza gusangira amakuru ajyanye no kurwanya ibyaha by’iterabwoba ndetse n’ibyaha mpuzamahanga.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Turukiya yanishimiye ubutumire bwa mugenzi we w’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ubutumire  bwo kuzasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2020.

Muri uru ruzinduko, IGP Munyuza n’intumwa yari ayoboye basuye ishuri rikuru rya Polisi ya Turukiya, icyicaro gikuru gikorerwamo ibikorwa bya Polisi ndetse n’ikigo cy’amahugurwa.

Banasuye  kandi ishami rya Polisi ya Turukiya rishinzwe ingendo zo mu kirere, ishami rishinzwe kurwanya ibyaha hifashishijwe ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory), ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse banasuye ishuri mpuzamahanga rirwanya ibyaha bitegurwa n’itsinda ry’abantu (organized crime).

Muri uru ruzinduko kandi banasuye inganda n’imashini kabuhariwe zifashishwa na Polisi y’iki gihugu cya Turukiya mu gucunga umutekano.

Mu mwaka wa 2015 leta y’u Rwanda n’iya Turukiya, i  Ankara,  zasinyanye amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, icyo gihe kandi Polisi y’u Rwanda ndetse na Polisi ya Turukiya zabo basinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, amahugurwa y’umutwe udasanzwe wa Polisi (Special forces ) ndetse no guhugura abapolisi bazahugura abandi.

Amasezerano mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi (u Rwanda na Turukiya) ashingiye cyane ku bijyanye no kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda imaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye z’indi nzego za Polisi z’ibihugu zigera kuri 40, harimo amasezerano yasinyanye na Polisi z’ibindi bihugu (Bilateral MoU) ndetse nayo yasinyanye n’imiryango ihuza Polisi z’ibihugu bitandukanye (multilateral MoU).

Polisi y’u Rwanda n’iya Turukiya bashimangiye amasezerano y’imikoranire

Twitter
WhatsApp
FbMessenger