AmakuruAmakuru ashushye

Polisi y’u Rwanda imaze kwerekana abantu 28 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus

Mu gihe mu Rwanda gahunda yo kwirinda icyorezo cya coronavirus, hari abaturage bakirenga ku mabwiriza maze bagakora ibihabanye n’ amabwiriza ndetse n’ ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Muri iyi minsi abaturage basabwa kuguma mu rugo birinda ingendo zitaringombwa ndetse birinda abantu ahariho hose bashobora guhurira ari benshi hari ababirengaho, muri abo babirengaho harimo abacuruzi binzoga bafungura utubari kandi muri iyi minsi bitemewe kuko ari bumwe mu buryo bushobora gutuma icyorezo cya coronavirus gikomeza gukwirakwira.

Kuri uyu 19 Mata 2020 Polisi y’ igihugu ifatanyije n’ abaturage batangiye amakuru Ku gihe hafashwe bamwe mu barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bamaze bagapima inzoga. Muri abo bafashwe bafatiwe mu kicukiro, kinyinya, kibagabaga na kimironko.

CP John Bosco Kabera yavuze ko aba barenga ku ma bwiriza batazihanganirwa, akomeza avuga ko Polisi y’ u Rwanda ifatanya na Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu mu iyubahiriza no gushyira mu bikorwa amabwiriza n’ ingamba zo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger