AmakuruUbukungu

Polisi y’u Rwanda, amabanki n’ibigo by’itumanaho mu rugamba rwo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Polisi y’u Rwanda, kubufatanye na Banki nkuru y’u Rwanda n’ibindi bigo by’imari yateguye inama nyunguranabitekerezo ku gukumira no kurwanya ibyaha bimunga umutungo bikorewe mu ikoranabuhanga cyane cyane ubujura bw’amafaranga burikorerwamo.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, ikaba yari yitabiriwe kandi iyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana  ari kumwe na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangomba.

Yari yitabiriwe kandi n’abayobozi cyangwa abakozi bakuru mu mabanki atandukanye yo mu Rwanda n’impuzamahanga akorera mu Rwanda n’ibigo by’imari n’ibigo by’itumanaho ndetse n’abashinzwe ikoranabuhanga mu byinshi muri ibyo bigo ndetse n’abapolisi bakora mu itumanaho no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda.

Atangiza inama ku mugaragaro, IGP Gasana yavuze ko iyi nama  ije mu gihe ibigo by’imari, iby’itumanaho, ibya Leta ndetse n’abantu ku giti cyabo bashobora guhura n’ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga birimo ubujura bw’amafaranga, ndetse ko hari n’aho bijya biba; ikaba ari inama yo gusangira amakuru n’ubunaraibonye ndetse no gufatira hamwe ingamba zo gukumira. Yanakomeje avuga  ko Polisi abereye umuyobozi irimo kongera ubushobozi bwaba ubw’ibikoresho n’ubw’abakozi ngo ishobore kugenza neza ibyaha byo mu ikoranabuhanga, ikaba yaraninjije ikoranabuhanga mu byo yigisha mu ishuri rikuru ryayo riri I Musanze.

Guverineri wa Banki nkuru mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda yatekereje inama nk’iyi ihuriza hamwe abanyamabanki kugirango bigire hamwe uko bakwirinda ubujura bukorwa ibigo byabo mu rwego rwo kurengera ubukungu bw’igihugu.

 Rwangombwa yavuze ko ikoranabuhanga mu bukungu ryahinduye byinshi mu myaka mike ishize ko, uko ryazanye ibyiza byinshi ari nako ryazanyemo imbogamizi zitari nke aho yagize ati:” Uyu munsi, umutekano mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bihangayikishije abanyemari n’ibigo by’imari kuko abajura nabo bahora bashakashaka uko bakwiba amabanki n’abayabitsamo bakoresheje ikoranabuhanga.”
Yongeyeho ati:” Uko dukomeza kwishimira ibyiza dukura ku bikoresho bigezweho nka mudasobwa , telefoni zigezweho n’ibindi bijyanye nabyo, ….ni nako habaho ubwiyongere bw’ingorane zibiturukaho; ariko ibi nabyo byaradukanguye bituma dushaka uko twarinda abakiliya bacu..”
Yakomeje avuga ko, ibigo bitandukanye ku isi byashyizeho ingamba zikumira ubujura bwo mu ikoranabuhanga bugitwara miliyari ibihumbi bitati n’igice by’amadolari ($3.5 trillion ) buri mwaka mu rwego rw’inganda gusa.
Aha yagize ati:” Mu mwaka wa 2015, ibyaha by’ikoranabuhanga byahombeje miliyari 126 z’amadolari; mu 2016 buhombya miliyari 450 z’amadolari, mu 2017 buhombya agera kuri miliyari 575 z’amadolari; mu bujura bwo mu ikoranabuhanga bwabaruwe, 52 ku ijana bwibasiraga ibigo by’imari muri byo, 55% byari amabanki naho 24 ku ijana bwibasiraga uburyo bwishyurirwaha hagati y’abantu n’amabanki cyangwa y’abantu n’abandi.”
Agaragaza uko mu karere u Rwanda ruherereyemo byifashe,  Rwangombwa yavuze ko muri rusange ibihugu bya Afurika byagize igihombo cya miliyari 2 z’amadolari mu mwaka wa 2016 harimo miliyoni 171 muri Kenya, miliyoni 85 muri Tanzaniya na miliyoni 35 muri Uganda.
Asoza, Rwangombwa yasabye buri wese gusubiza amaso inyuma akibukako ikoranabuhanga ririmo kwiyongera ariko rikwiye gukoreshwa hatekerezwa n’ibibi rizana, yibutsa amabanki  guhora ari maso kandi yiteguye kandi ko akwiye guhora yigenzura yo ubwayo.
Ku bijyanye n’ubukangurambaga, abari bitabiriye inama bifujeko buri kigo gikwiye kujya cyikorera igenzura mu ikoranabuhanga ryacyo kandi kikanashaka ibikoresho bigezweho mu ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda n’ubwo bimwe ngo bibigendamo biguruntege.
Abari bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo batangaga ibitekerezo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger