AmakuruAmakuru ashushye

Polisi yarashe abasore 2 barapfa, mu kubisobanura iti” Ni nk’impanuka yabaye’

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko abasore babiri yarasiye mu Karere ka Nyanza ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri babanje kuyirwanya, bityo ikaba yabikoze mu buryo bwo kwitabara, igikorwa ifata nk’impanuka yabaye.

Abo basore babiri bo mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Polisi yabarashe nyuma yo kubahagarika bahekanye kuri moto bakanga, ahubwo nyuma baza kuyirwanya.

Aba basore barimo uwitwa Jean Claude Nyiramana w’imyaka 27 na Emmanuel Nyandwi w’imyaka 25 y’amavuko, barasiwe mu Mudugudu wa Nyamitovu mu Kagarika Kabuga.

Bivugwa ko ubwo inzego z’ibanze zari mu bikorwa byo kugenzura iyubahirizwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza ya Leta yo kwirinda icyorezo cya COVID-19; abo basore bazigezeho bahekanye kuri moto imwe noneho babahagaritse barabyanga barakomeza bahagarara hafi ya butiki iri hepfo.

Umwe mu bapolisi yarabasanze asaba Nyiramana wari utwaye iyo moto ibyangombwa, undi arabimwima baterana amagambo bigera aho uwo musore amusingira baragundagurana ashaka kumwambura imbunda.

Bakigundagurana undi mupolisi yahageze abanza kurasa hasi kugira ngo uwo musore arekure mugenzi we, abonye abyanze aramurasa arapfa.
Nyandwi Emmanuel ngo na we yahise asanganira umupolisi ashaka kurwana bituma na we ahita araswa arapfa.

Mu itangazo Polisi yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa Gatatu yasobanuye ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abarashwe bazize gushaka kurwanya Umupolisi wari mu kazi ke.

Rigira riti “Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko abapfuye babanje kurwanya Umupolisi wari ari mu kazi gasanzwe k’uburinzi. Ibi byatumye mugenzi we arasa abo bari bari kumurwanya nk’uburyo bwo kwirwanaho. Ipereza ryimbitse rirakomeje.”

Polisi y’u Rwanda yakomeje ivuga ko kurasa abo bantu ari nk’impanuka idakwiye kwitiranywa n’ingamba zo guhangana na COVID-19.

Yagize ati “Ubwo rero abantu bakwiye kwirinda kwitiranya ingamba zashyizweho mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 n’iyi mpanuka yabaye.”

Kimwe mu byemezo byafashwe na Leta y’u Rwanda mu gukumira ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19 harimo guhagarika ibinyabiziga byose bitwara abagenzi birimo na moto.

Kugeza ubu , abarwaye Coronavirus bamaze kuba 41.

Imirambo y’abarashwe yajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza gukorerwa isuzuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger