Amakuru

Ruhango: Polisi yafashe uwatekaga ibiyobyabwenge bya kanyanga

Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Ruhango yatangaje ko yataye muri yombi umugabo wakoraga ibiyobyabwenge bya Kanyanga n’inzoga zitemewe zizwi nk’ibikwangari.

Uwatawe muri yombi ni uwitwa Mugwaneza Andree w’imyaka 36 utuye ,u ,udugudu wa Ntungamo, akagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango ho mu karere ka Ruhango wafashwe amaze guteka litiro 27 z’ikiyobyabwenge cya Kanyanga anafite litiro 100 z’inzoga zitemewe zizwi nk’ibikwangari.

Polisi y’igihugu itangaza ko Mugwaneza yafashwe tariki ya 01 Ukuboza, akaba asanzwe ateka ibi biyobyabwenge akanabiranguza kuko mu gihe yafatwaga mu rugo iwe hari umwana w’imyaka 15 witwa Mukwiye Joviette wari waje kurangura.

Si ubwa mbere kandi Mugwaneza afatanywe ibiyobyabwenge kuko ari mubaherutse guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda aho yari afungiwe muri Gereza ya Muhanga azira icyaha cyo guteka Kanyanga nk’uko bitangazwa na polisi.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko gufatwa k’uyu mugabo kwaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’mudugudu.

CIP Sylvestre Twajamahoro yagize ati “Aka gace uyu mugabo atuyemo gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge, ubuyobozi bw’umurenge bwarahuye bugirana ibiganiro n’abayobozi b’utugari n’imidugudu bemeranya ko umuyobozi uzafatwa ahishira ukora, ucuruza, unywa cyangwa ukwirakwiza ibiyobyabwenge bikamenyekana ko yari abifiteho amakuru azabihanirwa. Nibwo umwe mu bayobozi b’umudugudu Mugwaneza atuyemo yaje kumenya amakuru ko iwe hatekerwa kanyanga ahita ahamagara polisi.”

CIP Twajamahoro yakomeje avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ruhango ikimenya amakuru ku mugoroba yahise ijya kumufata bagahurira mu nzira afite icupa ryayo mu ikoti abeshya ko ari iyo yar ari kwinywera.

Mu gkomeza mu rugo rwa Mugwaneza polisi yahasanze ijerekani ya litiro 20 n’ubundi bujerekani 2 bwarimo litiro 7 byuzuye kanyanga bacaniriye n’indi mu ngunguru  ndetse na litiro 100 z’igikwangari nyirazo yiyemereye ko nazo zari kuvamo litiro 20 za Kanyanga, aho mu rugo hakaba hari n’umwana w’imyaka 15 witwa Mukwiye Joviette wari ufite ijerekani yaje kurangura kanyanga yari yatumwe na nyina avuga ko yari asanzwe aza kuyirangura kwa Mugwaneza ndetse nawe akaba yiyemerera ko asanzwe ayiteka.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro yavuze ko mbere y’uko ibi biyobyabwenge bimenwa ku mugaragaro abaturage basobanuriwe ububi n’ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ku buzima haba k’ ubikoresha ndetse no ku mutekano muri rusange, abasaba kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko no kujya batanga amakuru ku gihe kubo babonye babikora.

Ubu Mugwaneza n’uyu mwana Mukwiye Joviette wari waje kurangura kanyanga hamwe n’ibikoresho babo byose byisashishwaga mu kuyiteka bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Ruhango mu gihe bakurikiranywe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger