Utuntu Nutundi

Polisi yafashe umwana w’inyaka 16 arikwiba umurambo mu irimbi

Polisi yo mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yataye muri yombi umwana muto uri mu kigero cyimyaka 16 yaguye gitumo arimo kwiba umurambo mu irimbi ryo mu gace uyu mwana avukamo.

Uyu mwana abazwa na Police yagize ati “nge ibi mbikora kugirango mbone amafaranga. Police nayo ivugako uyu musore Atari ubwambere yibye umurambo mwirimbi ngo kuko aricyo akora ngo abone amafaranga”.

Uyu musore yafashwe tariki 23/05 afatirwa mu irimbi arimo kwiiba umurambo. Yavuzeko ibi abikorera amafaranga Ari hagati ya N5000 na N3000 akoreshwa muri Nigeria ku wifuza ko abimukorera wese.

Abaturage batuye muri kano gace aya mahano yabereyemo batangaje ko atari ubwa mbere muri iri rimbi baza kuhareba bagasanga zimwe mu mva zirangaye bibye imibiri yari ishyinguwemo ariko bakayoberwa umuntu uyitwara. Bakomeza bavuga ko uyu mwana ashobora kuba yakoranaga na bamwe mu bavuzi ba gakondo bashobora kuba bifashisha iyi mirambo mu migenzo yabo.

Kuri ubu uyu musore arafunzwe mugihe Police ikomeje kumuhata ibibazo ku bamutuma kwiba imirambo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger