AmakuruImikinoPolitiki

Polisi yaburiye Abagande kutagira ikirango cya Politiki bitwaza ku mukino wa Uganda na Tanzania

Polisi y’igihugu cya Uganda yaburiye abaturage b’iki gihugu kwirinda kuzana ikirango icyo ari cyo cyose bitwaza ku mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika Uganda ihuriramo na Tanzania kuri uyu wa gatandatu.

Ni umukino uza kubera kuri Stade yitiriwe Mandela iherereye Nambole mu mujyi wa Kampala.

Ni mu butumwa  Emilian Kayima usanzwe ari umuvugizi wa Polisi ya Uganda yageneye abenegihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu.

Kayima yagize ati” Buri igihe umupira w’amaguru wagiye uhuza abantu kandi ni na ko bigomba kugenda ku mukino w’uyu munsi dushimangira umuco wacu w’urukundo, nk’abanyafurika ndetse n’abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

“Ku bw’ibyo, nta bara na rimwe ry’ishyaka rya Politiki twiteze, ikirango cyaryo ndetse n’ikindi gikorwa cya Politiki kuri stade ya Nambole.”

Uyu mupolisi yijeje ko Polisi yiteguye gucunga umutekano ku kibuga, haba mbere, mu mukino na nyuma yawo.

Ati” Abapolisi bacu b’inzobere bari ku kibuga mu rwego rwo kureba neza niba umutekano wizewe. Imihanda yose minini ikikije Nambole iraza kuba ifite abashinzwe umutekano bambaye imyambaro y’akazi mu rwego rwo kureba neza niba nta cyaha na kimwe gishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese.”

Ni mu gihe abanya Politiki batandukanye, mu minsi yashize bagiye bifashisha imikino itandukanye mu rwego rwo gutambutsa ubutumwa runaka bifuza.

Ibi kandi byakozwe mu gihe muri Uganda hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ya leta y’iki gihugu n’abatavuga rumwe ahanini ushingiye ku mpamvu za Politiki.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger