AmakuruImikino

Police FC yerekanye abakinnyi 10 yaguze na bakapiteni bashya (+AMAFOTO)

Ikipe ya Police FC nk’andi makipe akina Azam Rwanda Premier League akomeje kwiyubaka  nayo yerekanye abakinnyi 10 bashya yaguze izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.

Abakinnyi bashya berekanywe bahise bahabwa na nimero bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020. Nsabimana Aimable yagijwe kapiteni wa Police FC , mu gihe Savio yabaye kapiteni wungirije.

Perezida w’ikipe ya police FC, ACP Rangira Jean Bosco, ni we wahaye ikaze aba bakinnyi uko ari 10 ndetse n’abatoza batatu ari bo, Haringingo Francis (umutoza mukuru), umwungiriza  ni Rwaka Claude,  Nkuzingoma Ramadhani umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.

Mu bakinnyi berekanywe harimo aba mazina amenyerewe cyane hano mu Rwanda, barimo  Mico Justin( wavuye muri Sofapaka –Kenya,  yahawe nimero 10 ), Nshuti Dominique Savio(wavuye muri  APR FC, yahawe nimero  27), Nduwayo Valeur( wavuye  muri Musanze FC, yahawe nimero 6), Munyakazi Yussuf( wavuye muri Mukura VS, yahawe nimero  20), Ndikumana Magloire( wavuye muri Club Olympic – Burundi, azajya yambara nimero  17), Niyomuboma Emery( wavuye muri Bugesera, yahawe nimero 2), Ndoriyobijya Eric( wavuye muri Stand United, azajya yambara nimero  4), Tuyizere Jean Luc( wavuye mu Interforce FC,  azajya yambara nimero 26), Ngabonziza Pacifique( wavuye muri Interforce, azajya yambara  nimero 19) na Ntirushwa Aime( wavuye muri AS Muhanga, yahawe nimero 8).

Abakinnyi bose Police FC bazakinisha muri uyu mwaka
Savio yahawe nimero 27 yambaraga muri APR FC , anagirwa Kapiteni wungirije
Aimable na Savio bagizwe bakapiteni ba Police FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger