AmakuruImikino

Police FC yabaye Ikipe ya mbere ikuye amanota atatu kuri Mukura VS

Umukino wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Ikipe ya Police FC na Mukura VS, warangiye Police FC iwutsinze ku bitego 3-2 inaba Ikipe ya mbere ishoboye gukura amanota atatu kuri iyi kipe kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira.

Ni umukino utari wakiniwe ku gihe kubera ko ikipe ya Mukura yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Confederations Cup.

Uyu kandi ni umwe mu mikino itanu y’ibirarane ikipe ya Mukura yagombaga gukina mbere yo gusoza imikino ibanza.
Ikipe ya Police yari yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Kigali, yawinjiyemo hakiri kare birangira inabonye igitego. Ni igitego kinjijwe kuri Penaliti na Hakizimana Kevin. Ni nyuma y’ikosa Hatungimana Bazil yari amaze gukorera mu rubuga rw’amahina.

Ikipe ya Mukura yahitse itangira kotsa Police igitutu, birangira yishyuye iki gitego cyari cyatsinzwe ku munota wa gatandatu.

Ni igitego cyishyuwe na Myugariro Nshimirimana David ku munota wa 10.

Mukura VS yarushaga Police ku buryo bugaragara yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 26 ibifashijwemo na Kapiteni Ciza Hussein Mugabo.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye Mukura VS iri imbere n’ibitego 2-1.I

Igicecya kabiri cy’umukino cyaranzwe no kwataka cyane ku ruhande rwa Police FC y’umutoza Albert Mphande, binarangira yishyuye ndetse inabona igitego cy’insinzi.

Police FC yishyuye ku munota wa 49 ibifashijwemo na rutahizamu Ndayishimiye Dominique, ibona igitego cy’insinzi ku munota wa 66 ibifashijwemo na Mushimiyimana Mohammed.

Gutsindwa uyu mukino bitumye Mukura VS inanirwa kotsa igitutu amakipe ya Rayon Sports na APR FC, kuko igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger