AmakuruImikino

Police FC ifite imigambi mishya muri uyu mwaka w’imikino yatangaje 29 izifashisha

Ikipe ya Police FC itarahiriwe n’umwaka w’imikino ushize yatangaje abakinnyi 29 yitezeho kuzayifasha kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 ugomba gutangira ku munsi w’ejo.

Aba bakinnyi 29 iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda izifashisha uyu mwaka, barimo 10 baguzwe muri uyu mwaka, 15 bari basanzwe muri iyi kipe ndetse n’abandi 4 bazamuwe mu kipe ya Interforce.

SP Regis Ruzindana usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe yemera ko umwaka w’imikino ushize utagenze neza, gusa muri uyu ugiye gutangira Police FC ikaba yariteguye bihagije kugira ngo izabashe kwitwara.

Yagize ati” Umwaka w’imikino ushize ntiwagenze neza kuruhande rwa Police FC, Twakoze impinduka mu Bakinnyi n’abatoza ku buryo mu mwaka utaha tuzabasha kwitwara neza.’’

Amagambo ya Afande Ruzindana anashimangirwa na Albert Joel Mphande usanzwe ari umutoza mukuru w’iyi kipe. Uyu mutoza ukomoka muri Zambia avuga ko muri uyu mwaka mushya w’imikino Police FC izitwara neza kuko ibyo yasabye byose yabihawe.

Ati”Ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda budahwema kuba hafi Police FC.Mboneyeho kwizeza ubuyobozi n’abakunzi ba Police FC ko ikipe yabo izitwara neza muri Shampiyona ndetse no mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro kuko dufite ikipe nziza tukaba twaranatangiriye imyitozo ku gihe abakinnyi bakaba bamaze ku menyerana.”

Abakinnyi 29 Police FC izifashisha muri uyu mwaka w’imikino.

Bwanakweli Emmanuel, Nzarora Marcel, Nduwayo Bariteze Danny, Munezero Fiston, Muhinda Bryan, Muvandimwe JMV, Ndayishimiye Celestin, Mpozembizi Mohamed, Ishimwe Issa Zappy, Mushimiyimana  Mohamed, Ndayishimiye Antoine Dominic, Ngendahimana Eric, Nzabanita David, Usabimana Olivier, Songa Isaie, Hakizimana Issa, Manzi Sincere Hurberto, Cyubahiro Janvier, Hakizimana Kevin, Ndayisaba Amidu, Niyibizi Vedaste, Bahame Arafat, Otema Peter, Iyabivuze Osee, Uwimbabazi Jean Paul, Maniraguha Hilaire Niyindamya Patrick, Mitima Isaac, Munyemana Alexandre.

Iyi kipe izakina umukino wa mbere wa shampiyona kuri iki cyumweru icakirana na AS Muhanga, mu mukino uzabera i Muhanga.

Poilce FC imaze igihe kirekire yitegura shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger