AmakuruImikino

Pogba yasubuje Jose Mourinho wamwise ‘Virus’ imunga Manchester United

Paul Pogba yagize icyo avuga kumagambo umutoze Jose Mourinho aherutse gutangaza avuga ko Pogba ari Virus iri mu ikipe ya Manchester United.

Mu minsi ishize Umutoza wa Manchester United Jose Mourinho yeruye imbere y’imbaga y’abakunzi b’Ikipe ya Manchester United ko Paul Pogba ari kimwe n’agakoko (Virus) kamunga abandi bakinnyi b’iyi kipe kagahindura imyumvire yabo.

Pogba nawe ntiyajuyaje abajijwe n’umunyamakuru uko yakiriye ibyo Jose Mourinho yamuvuzeho yasubije avuga ko Mourinho ubwe ari we ‘Virus’ cyangwa agakoko ngo kuko umukino akinisha abakinnyi ba Manchester United utabeye ikipe.

“Ahubwo wowe (Jose Mourinho) umukino ukinisha ikipe ya Manchester ntubereye, uburyo udaha agaciro abakinnyi ni wowe wagakwiye kwitwa Virus. ”

Benshi mubakurikira ibyi iyi ikipe bavuga ko amahana cyangwa kutumvikana kwa Jose Mourinho  azarangira ari uko umwe muribo avuye muri iriya kipe itamerewe neza muri iyi minsi  cyane ko abafana bayo bahora bayisaba itsinzi.

Umutoza Mourinho yashinje Pogba gutsindisha ikipe ya Manchester United ndetse amwita agakoko kamunga abandi bakinnyi kakababuza gukina.

Mourinho yakomeje abwira Pogba ati ” Ntukina, Ntiwubaha abafana n’abakinnyi bagenzi bawe, Uragerageza guhindura gusa ibitekerezo by’abantu beza bagukikije.”

Hari abavuga ko  umutoza Jose MOurinho ari we ushobora kugenda ava muri iyi kipe cyane ko umuzamu w’iyi kipe David De Gea aherutse kwanga kongera amasezerano ataramenya akazoza k’umutoza Jose Mourinho  muri Manchester United.

Pogba ntacyumvikana na Jose Mourinho umutoza we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger