AmakuruImikino

Bizimana Yannick yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports

Bizimana Yannick nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi ku Kuboza 2019 muri Rayon Sports, yongeye kwegukana iki gihembo muri Mutarama 2020, bivuga ko acyisubije inshuro ebyiri zikurikirana.

Ibi bihembo byatanzwe kuwa 15 Mutarama 2020.

Bizimana Yannick nyuma yo kwegukana iki gihembo, yavuze ko bimushimishije cyane ndetse anashimira bagenzi be kubw’uruhare rukomeye babigizemo kugira ngo abigegereho.

Ati: “Mbere na mbere ndashimira Imana ikomeje kumfasha kugera ku ngeraho , ndashimira kandi n’abakinnyi bagenzi banjye twafatanyije, kuko ntabwo natsinda igitego batampaye umupira ndashimira abatoza n’abafana bakomeje kudushyigikira.”

Iki gihembo gitangwa buri kwezi, gitangwa k’ubufatanye bw’itsinda ry’abafana rya March Generation rifatanyije n’uruganda rwa Skol rusanzwe ari umuterankunga wa Rayon Sports, ugitsindiye agahabwa Ibihumbi Frw 100.

Muri uku kwezi, Bizimana Yannick yari ahanganye na Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga n’umunya-Mali Oumar Sidibé ukina hagati.

Aba bari mu bamaze gutanga imipira myinshi yavuyemo ibitego uyu mwaka, ndetse buri wese akaba yaranatsinze igitego muri uku kwezi.

Bizimana Yannick  ni rutahizamu akaba yarerekeje muri Rayon Sports  avuye muri  AS Muhanga.

Ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bigaragaje cyane muri shampiyona y’uyu mwaka akaba yaguzwe miliyoni  Frw 6 asinyira kuzakinira Rayon Sports imyaka ibiri.

Uhereye i Bumoso umuyobozi mukuru wa Rayon Sports Itangishaka King Bernard Bizimana Yannick n’umukozi wa Skol
Twitter
WhatsApp
FbMessenger