AmakuruAmakuru ashushye

Platini yasubije Butera Knowless na Tom Close bamaze iminsi bavuga ko barambiwe kumubona ari ingaragu

Umuhanzi Nemeye Platin wo mu Itsinda rya Dream Boys yasubije abahanzi bagenzi be barimo Knowless Butera na Tom Close bamaze iminsi bavuga ko bamaze kurambirwa kubona uyu muhanzi akiri ingaragu, nawe yabasubije ababwira ko atazabatindira.

Ni mugihe akenshi aba bahanzi bagiye bumvikana mu biganiro bitandukanye basaba umuhanzi Platini kuva mu busore akarongora ngo kuko imyaka afite imaze kuba myinshi.

Platini yabwiye  Umuseke ko kuba Knowless na Tom Close bamushishikariza kurongora akava mu busore ngo ni uko bamukunda, bamwifuriza ibyiza.

Ati:Babigarukaho kenshi kuko ari inshuti za hafi zinyifuriza ibyiza ikindi hari nubwo babivuga batebya.”

Kuri Platini ngo gushaka umugore ni ikintu gikwiye buri musore wese ufite imyaka nk’iye.

Gusa ngo bisaba gushishoza no kubisengera kuko gushaka atari ibintu umuntu akora huti huti.

Ati  Knowless na Tom babe bitonze gato sinzabatindira ariko nanone kurongora ni ibintu ngomba kwitondera kuko ni ikemezo cy’ ubuzima bwanjye bwose.”

Nubwo avuga ko afite umugambi wo kurongora nta mukunzi we yigeze atangaza.

ubwo twabimubazaga yavuze ko nta ntacyo yabimbwiraho yewe ngo nabo bamusaba kuringora ngo ntacyo babiziho.

Aheruka kuvugwaho gukundana n’umukobwa witwaga Diane Ingabire, icyo gihe hari muri 2017.

Icyo gihe yavugaga ko ngo bari hafi kurushinga ariko byarahindutse baratandukana, uyu mukobwa ahita akundana n’undi musore w’ibigango.

Butera Knowlesss na Tom Close barambiwe kubona Platini ari ingaragu
Twitter
WhatsApp
FbMessenger