AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Pio Mugabo wahoze ari Minisitiri yasezeweho bwa nyuma

Urukiko Rukuru, abagize Urwego rw’Ubucamanza n’Urwego rw’Ubutabera, abayobozi mu nzego za Leta n’abo mu muryango, basezeye bwa nyuma kuri Pio Mugabo witabye Imana ku cyumweru azize uburwayi.

Mugabo yari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko yari yarahawe n’izina ry’icyubahiro nk’umucamanza w’Urukiko Rukuru. Kuri uyu wa Gatanu nibwo yashyinguwe.

Yabaye Minisitiri w’Imibereho myiza y’abaturage muri Guverinoma ya mbere y’ubumwe, akaba yaranigeze kuba Perezida w’ishyaka PL.

Mbere y’uko yitaba Imana, yari asanzwe atanga serivisi zitandukanye mu bijyanye n’amategeko.

Mu 2017, Mugabo ari mu bacamanza bahawe umudali w’ishimwe kubera uruhare rwe mu mitangire ya serivisi inoze mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger