AmakuruImyidagaduro

PGGSS8 : Zahinduye imirishyo kwinjira ntabwo ari ubuntu

Ejo ku wa Gatandatu tariki ya 14 Nyakanga 2018 nibwo hateganyijwe igitaramo cya nyuma kizasiga hamenyekanye umuhanzi wegukanye irushanwa riruta ayandi mu Rwanda, Primus Guma Guma Super Star, ubu ibintu bishobora guhinduka kuko kwinjira atakiri ubuntu kuri buri umwe wese.

Iki gitaramo kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo. Kuri iyi nshuro abahanzi bahatanira igihembo nyamukuru imitima ntiri mugitereko bategereje ku menya ibyavuye mu majwi y’abatoye binyuze ku butumwa bugufi ndetse n’amanota yatanzwe n’abagize akanama nkemurampaka kagizwe na Aimable Twahirwa, Tonzi na Lion Manzi .

Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) iterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa binyuze mu kinyobwa  cya Primus  bikaba byarahimbwe na East African Promoters (EAP)  hagamijwe kuzamura umuziki nyarwanda.

Mu gihe hari amakuru aherutse gutangazwa ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu kubazarebera ahasanzwe hanyuma abo muri VIP akaba aribo bishyura, magingo aya bisa nibyahindutseho gato kuko  amakuru ava muri EAP (East African Promoters) aravuga ko kwinjira ari amafaranga igihumbi (1000Rwf) mu gihe mu myanya y’icyubahiro(VIP) ari ibihumbi bitanu (5000Rwf). Icyiyongereyeho n’uko umuntu wese uzinjira muri iki gitaramo azahabwa icyo kunywa cy’ubuntu.

Kuva mu mwaka wa 2011 iri rushanwa ryatangira ryagiye ryegukanwa n’abahanzi batandukanye aribo  Tom Close (2011), King James (2012), Rider Man (2013), Jay Polly(2014), Butera Knowless(2015),Urban Boys (2016), Dream Boys (2017), uyu mwaka hategerejwe uwegukana iki gikombe ,

Irushanwa ry’uyu mwaka ryavuguruwe ku buryo bugaragara  aho hazahembwa abahanzi nyamukuru babiri.  Hazahembwa umuhanzi  uzegukana igihembo cy’uwatowe n’abantu benshi (batora mu mifuniko) n’igihembo cy’umuhanzi warushije abandi uzahembwa miliyoni 20 Frw.

Abahanzi bagiye baca muturere dutandukanye baririmbira abafana babashishikariza kubatora ari nako bagenda bahabwa amanota hagendewe ku ko bitwaye ku rubyiniro ,  umunsi uregereje ngo hamenyekane  uwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya munani.

Abahataniye PGGSS8 ni: Jay C, Khalfan, Bruce Melody, Christopher, Mico The Best, Uncle Austin, Just Family, Active, Queen Cha, Young Grace. Christopher na Bruce Melody nibo bahabwa amahirwe na benshi yo kwegukana iri rushanwa ariko ku watowe n’abanntu benshi hakazamo na Young Grace.

Bruce Melody ubwo aheruka muri iri rushanwa umwaka wa 2016 wabonaga atishimiye umwanya wa 3 yari yegukanye
Christopher ubwo aheruka muri iri rushanwa mu 2016 yegukanye umwanya wa Kabiri ndetse no mu 2017 nabwo yegukanye umwanya wa Kabiri
Mico The Best umwaka ushize ubwo yari muri iri rushanwa yegukanye umwanya wa 4
Queen Cha umwaka wa 2017 nawe yari ari muri iri rushanwa ryarangiye yegukanye umwanya wa 5
Active ubwo baheruka muri iri rushanwa umwaka ushize begukanye umwanya wa 8

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger