AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Peter Okoye mu nzira iza mu Rwanda nyuma yo gutandukana ni mpanga ye baririmbanaga muri P square

Mu minsi yashize ni bwo humvikanye inkuru mbi ku bakunzi b’itsinda rya P Square ryari rigizwe na Paul ndetse na Peter abasore babiri b’impanga bo muri Nigeria ryuko ryasenyutse bagashwana bikomeye ndetse buri wese akokanya agahita yiyemeza gutangira umuziki we ku giti cye.

Kuri ubu Peter wahoze muri iri tsinda waje gutangira umuziki ku giti cye magingo aya kuri ubu yatangiye ibitaramo bikomeye bizananyura mu Rwanda,uyu musore watangaje igitaramo cye azakorera mu Rwanda ku rutonde rw’ibitaramo byinshi agiye gukora azenguruka ibihugu binyuranye abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram mu butumwa burebure yatangiye ashimira abaturage bo muri Liberia uburyo bamwakiriye ahita anatangaza ko agiye gutaramira mu bindi bihugu mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘All eyes on P’.

Peter bimwe mu bihugu yatangaje agomba kuzataramiramo muri Afurika ni u Rwanda na Nigeria gusa cyane ko ibindi ari ibyo mu Burayi ndetse na zimwe muri Leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wahise aboneraho no gutangaza uko gahunda ye ikurikiye imeze aho yakomeje mu butumwa bwe burebure avuga ko ku itariki 30 Werurwe 2018 azaba ataramira Utah muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tariki 31 Werurwe 2018 agataramira Washington DC, tariki 2 Mata 2018 agataramira i Lagos ho muri Nigeria, tariki 6 Mata 2018 akazataramira Abu Dhabi mu gihe tariki 29 Mata 2018 azaba ataramira mu Rwanda.

Aya makuru Peter yatangaje yatunguye benshi kubera ko nta muntu uri hano imbere mu gihugu wigeze uyatangaza yewe ntituranamenya neza abari gutegura iki gitaramo gikomeye cy’uyu musore wahoze aririmba muri P Square twabibutsa ko Peter yaherukaga yaherukaga mu Mujyi wa Kigali mu Ukuboza 2012 aho we n’impanga ye bari bitabiriye ibirori bikomeye byari byateguwe n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR Inkotanyi yari imaze ishinzwe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger