AmakuruAmakuru ashushye

Perezida w’u Rwanda yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’aya EAC ari mugihugu yururutswa murwego rwo kunamira nyakwigendera Pierre Nkurunziza

Perezida wa republika y’u Rwanda Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ari mu Rwanda, hose yururutswa kugeza hagati, uhereye tariki 13 Kamena 2020 kugeza igihe Nyakwigendera Petero Nkurunziza azashyingurirwa.

Tariki 8 Kamena nibwo Nkurunziza yitabye Imana, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire de Karusi, azize umutima nk’uko Guverinoma y’u Burundi  yabitangaje.

Mu itangazo ryaturutse muri bilo ya minisitiri w’intebe  mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente yatangaje ko icyemezo yo kururutsa ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC kugeza hagati, cyafashwe “mu rwego rwo gukomeza kwifatanya na Guverinoma y’u Burundi ndetse n’abavandimwe b’igihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, mu kunamira uwari umukuru w’icyo gihugu nyakwigendera Nyakubahwa Petero Nkurunziza.”

Yakomeje ati “Dukomeje kwifatanya n’Abarundi bose n’umuryango wa nyakwigendera muri iki gihe cy’akababaro.”

Nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza u Burundi bwahise butangira icyunamo Kiminsi irindwi. Hahagarikwa umuziki wo mu tubari, utubyiniro na karaoké birabujijwe gusa ibindi bikorwa byo birakorwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura we yatangaje ko ibirori byemewe gusa ari ubukwe, gushyingura no gukura ikiriyo. Abarundi bashishikarijwe gucuranga indirimbo zihimbaza Imana gusa.

Perezida Kagame anyuze kuri Twitter yatangaje ko yifatanyije n’Abarundi muri ibi bihe. Ati “Mu izina rya Guverinoma na njye ubwanjye, nihanganishije Guverinoma n’abaturage b’u Burundi ku bw’urupfu rwa Perezida Nkurunziza. Nihanganishije n’umuryango wa Perezida.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger