AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine yafatiwe ibihano na FIFA azira Messi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryamaze guhagarika igihe kingana n’umwaka  Jibril Rajoub uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine azira amagambo mabi yavuze kuri Lionel Messi muri Kamena.

Itangazo FIFA yasohoye kuri uyu wa gatanu rivuga ko yamaze guhana uyu mugabo nyuma yo kutbahiriza ihame ryo kubiba urugomo n’urwango…nyuma y’itangazo rigenewe abanyamakuru yasohoye ahamagarira abafana kwibasira ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina bakanatwika imyambaro n’amafoto ya Lionel Messi.

Ibi byabaye muri Kamena ubwo uyu mugabo yasabaga ko Messi atagaragara mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu ya Argentina yagombaga guhuriramo na Israel anahamagarira abafana gutwika imyambaro iriho izina rye mu gihe yari kuba awugaragayemo.

Uyu mugabo yashimangiye umugambi we ku wa 03 Kamena ubwo yabwiraga itangazamaguru ko “Messi afite ama miliyoni y’abafana mu bihugu by’Abarabu…turasaba buri wese gutwika imyambaro iriho izina rye kandi bakigaragambya(bafite amafoto ye)”

FIFA ivuga ko uyu mugabo yemerewe gukomeza kuba perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Palestine, gusa akaba abujijwe kugira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose bijyanye n’umupira w’amaguru.

Uyu mukino wa Argentina na Israel wari kubera ahitwa Haifa, gusa uza kwimurirwa i Yeruzalemu ku busabe bwa Minisitiri wa Sports Miri Regev mu rwego rwo kwirinda imyigaragambyo y’abanaya Palestine.

Ku wa 05 Kamena, Ikipe ya Argentina yatangaje ko itagikinnye uyu mukino ngo kubera iterabwoba ryayishyirwagaho nk’uko Claudio Tapia uyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Argentina yabisobanuye.

Igihugu cya Israel cyahise gitangaza ko kigiye kurega Rajoub muri FIFA kimushinja gushyira igitutu ku bakinnyi n’abayobozi b’ikipe ya Argentina bigatuma bahagarika umukino.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger