AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Perezida wa Venezuela abona ko Afurika ariyo yatwaye igikombe cy’Isi

Umukuru w’igihugu cya Venezuela ,Nicolas Maduro yavuze ko Afurika ari yo yahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi cy’uyu mwaka cyaberaga mu Burusiya, bityo akaba abona ko ivanguraruhu riba ku mugabane w’iburayi rigera ku iherezo kuva aho Ubufaransa butwariye igikombe cy’Isi kuko abagitwaye ari abirabura.

Mu kiganiro cyabereye mu murwa mukuru i Caracas, kigaca kuri Televiziyo y’igihugu VTV, Perezida Maduro yavuze ko ikipe yatwaye igikombe cy’Isi n’ubundi isa nandi makipe yose yo kumugabane w’Afurika. Yagize ati “Ikipe y’igihugu y’Abafaransa yaratsinze , nubwo igaragara nk’andi makipe y’Afurika , mu byukuri Afurika niyo yatsinze, bishatse kuvuga  abimukira babanyafurika  bageze cyangwa bagiye gutura  m’Ubufaransa.”

Uyu mukuru w’igihugu yongeyeho ko ibi bikwiriye kubera isomo Uburayi bwose “Nizeye ko Uburayi bwumva neza ubu butumwa, ivangura ruhu ku banyafurika ntirizongere kubaho ku mugabane w’iburayi ndetse ntirizongere kubaho kubimukira.”

Ikipe y’igihugu y’abafaransa yatwaye igikombe cy’Isi yari igizwe n’abakinnyi 23 aho 15 muri bo  bafite igisekuru cyabo muri Afurika, cyane cyane mu bihugu iki gihugu cyahoze gikoroniza mu gihe cy’ubukoloni.

Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’Isi 2018 butsinze Croatia 4-2 ku mukino wa nyuma  waberaga kuri sitade ya Luzhniki i Moscow mu Burusiya mu cyumweru gishize.

Perezida Nicolas Maduro yanashimiye mugenzi we w’Uburusiya  Vladimir Putin kuba yarabashije kwakira iki gikombe cy’Isi kugeza kirangiye mu mahoro, abona ko ari indi ntabwe ikomeye ageze ho ku buyobozi bwe.

Nicola Maduro Perezida wa 63 Venezuela kuva mu 2013

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger