Perezida wa Ukraine yagejeje kuri EU ijambo riteye agahinda rigaragaza ubugome bwa Putin
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagejeje ijambo ku Nteko y’Ubumwe bw’Uburayi, aho yagaragaje ubugome bwa perezida Putin ukomeje kugira uruhare mu mfu z’abaturage binzirakarengane bagenda bapfa umusubirizo.
Ubwo yagezaga ijambo rye kuri EU, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yasabye ko igihugu cye kigirwa ikinyamuryango, akaba yavuze ko ubu umuntu wese uri muri Ukraine yiteguye gupfa.
Perezida Zelensky yavuze ko abari kugwa mu ntambara ya Ukraine ari ibitambo bizima ndetse ko igihugu cye kiri guca mu bihe bikomeye
Perezida Volodymyr Zelensky yagize ati:
“Mu iyi minsi ntabwo nkimenya uko nsuhuza abantu. Ntabwo navuga ngo umunsi mwiza cyangwa ngo mugire ijoro ryiza, oya, kubera ko kuri bamwe uyu ni wo munsi wabo wa nyuma.
Turi guhura n’ibintu bikomeye cyane, abantu barapfa umunsi ku wundi. Ntekereza ko abo bapfa ari ibitambo by’agaciro, uburenganzira no kwishyira ukizana, no kureshya kw’abantu murimo mwishimira none (yabwiraga Abagize Ubumwe bw’Uburayi).
Guhitamo kuba Abanyaburayi kwa Ukraine ni inzira twiyemeje none. Ndifuza kumva ubutumwa nk’ubu buturutse muri mwe. Ndifuza kumva ko ayo mahitamo ya Ukraine namwe ari yo yanyu.
Ubumwe bw’Uburayi buzakomera kurushaho turi kumwe. Twagaragaje imbaraga zacu, kandi twese turangana. Ku ruhande rwanyu mushobora kutwereka ko muri ku ruhande rwacu, ko mutazigera mudutererana.”
Muri iri jambo, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibisasu cyatewe Kharkiv ari igitero cy’iterabwoba’ maze avuga ko Uburusiya ari ’igihugu cy’iterabwoba’ mu gihe yasubiyemo ko hakorwa iperereza ku byaha by’intambara
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye yavuze ko hazashyirwaho iperereza ’vuba bishoboka’.
Abadipolomate bo muri EU bakomeye amashyi menshi Perezida wa Ukraine nyuma y’iri jambo.
Abadepite b’Uburayi, benshi bari bambaye udupira turiho amagambo yerekana ko bari ku ruhande rwa Ukraine, hariho n’amabara y’ibendera ry’iki gihugu, abandi bafite mw’ijosi, udutambaro tw’ibara ry’ubururu n’umuhondo. Bahagurutse bereka Zelenskiyy ko bashyigikiye ibyo yavuze.
Zelenskiyy yagize ati: “Umuryango w’ubumwe bw’ubulayi, uzarushaho kugira ingufu turi kumwe. Mudahari, Uikraine izaba iri mu bwigunge”. Zelenskiyy yabivuze azi neza ko kwinjira kwa Ukraine mu muryango w’ubumwe bw’Ubulayi, bizafata igihe kandi bitazoroha.