AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Koreya ya Ruguru yasuye Koreya y’epfo nyuma y’imyaka irenga 60 Koreya zirebana ay’ingwe

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un yagiriye uruzinduko muri Koreya y’Epfo, aba perezida wa mbere wa Koreya ya ruguru ukandagije ikirenge cye muri Koreya y’epfo nyuma y’imyaka irenga 60 hashyizwe urukuta rw’abasirikare rugabanya ibi bihugu byombi rwakurikiye intambara yo muri Koreya yabaye mu 1953.

Perezida wa Koreya ya ruguru yasanganiwe na perezida wa Koreya y’epfo Moon -Jae wari waje kumwakirira ku mupaka ugabanya ibihugu byombi, aba bakuru b’ibihugu bahana bahana ibiganza nk’ikimenyetso cy’ubwubahane.

Abakuru b’ibihugu bombi basuhuzanya.

Perezida Kim yavuze ko afite icyizere ko ibiganiro biza kugira icyo bigeraho.

Mu mezi ashize, Koreya ya ruguru yahozaga intambara mu kanwa kayo, gusa birasa n’aho yahindutse ikemera kuyoboka inzira y’amahoro ireka gucura ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibi binashimangirwa n’uko mu minsi ishize iki gihugu cyatangaje ko kibaye gihagaritse ibikorwa byo gucura no kugerageza intwaro za kirimbuzi, ndetse n’amasire zakorerwagaho agasenywa.

Birasa n’aho ibiganirwaho byamaze kwemezwa mbere, gusa abasesenguzi benshi baracyafite amatsiko ku kuntu Koreya ya ruguru iri buce bugufi kugira ngo bigende neza.

Ni mu gihe kandi abaturage babyukiye ku mateleviziyo mu rwego rwo gukurikirana imbonankubone ibiganiro by’amateka biri buhuze aba bakuru b’ibihugu byombi.

Abaturage ba Koreya y’epfo bakurikirana ibiganiro kuri televiziyo.

Biteganyijwe ko igice cya mbere cy’ibi biganiro nikirangira Perezida Kim arambuka umupaka asubira muri Koreya ya ruguru gufata ifunguro rya saa sita, nyuma araza kugaruka ku gicamunsi mu rwego rwo gukomeza ibiganiro na mugenzi we wa Koreya y’epfo.

Perezida Moon Jae(B) na Kim Jong-un (E) bari kumwe na bamwe mu bayobozi b’ibihugu byombi mu biganiro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger