AmakuruIyobokamanaPolitikiUrwenya

Perezida wa Kenya na Visi-Perezida we batewe ubwoba n’umurongo wo muri Bibiliya basomewe

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta na Visi- Perezida we William Ruto, batewe ubwoba n’umurongo wo muri Bibiliya basomewe mu muhango wo gushyingura Umuhanzi Joseph Kamaru wo muri Kikuyu.

Aba bayobozi bakuru b’igihugu cya Kenya bari mu bihumbi by’abantu bari bitabiriye uyu muhango wabereye ku ishuri rikuru rya Muthithi PCEA, i Murang’a.

Amagambo yateye Perezida Kenyatta na Rutto ubwoba, ni ayasomwe na Musenyeri witwa Harrison Ng’ang’a. Ni amagambo aboneka mu gitabo cya mbere cy’Abakorinto, igice cya 6, kuva ku murongo wa 9 kugeza ku wa 10.

Haragira hati”Ntimuzi y’uko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana, cyangwa abajura cyangwa abifuza, cyangwa abasinzi cyangwa abatukana cyangwa abanyazi, bene abo ntibazaragwa ubwami bw’Imana.”

Uyu mushumba yahise agerageza koroshya aya magambo, avuga ko abantu benshi bazatungurwa no kwisanga basigaye hano ku isi mu gihe abandi bazaba bagiye mu ijuru.

Pasiteri yakomeje agira ati”Umunntu wese uhengera abaturanyi be badahari akabatwara ibyabo ntazigera abona Ubwami bw’Imana. Ibi ninjye wabivuze? Sinabisomye muri Bibiliya?”

Nyuma y’aya magambo yasomwe, Perezida Kenyatta na William Ruto bagaragarije abari baje gushyingura impungenge z’uko bashobora kuzabura ku rutonde rw’abazajya mu ijuru.

Ku ruhande rwa Perezida Kenyatta, yavuze ko ubwo ijambo ry’Imana ryasomwaga byamusabye guhindukira Ruto akamubaza niba we yujuje ibisabwa byatuma ajya mu ijuru.

Kenyatta yisekera yagize ati “Ruto yambwiye ko ijambo ry’Imana ryamuteye ubwoba ku rugendo rwo kujya mu ijuru ngo kuko bisa n’aho abantu benshi bazasigazwa inyuma.”

Ku ruhande rwa William Ruto, yavuze ko ku bwe yumvaga ko ari mu nzira nziza yamujyana mu ijuru, gusa akaba yahise agira ubwoba bwinshi n’amagambo yasomwe bityo akaba yiteguye kwivugurura.

Ati”Ndagira ngo mpe ikizere umushumba ko tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tutazabura mu ijuru. Tuzakora ibyo wavuze byose kugira ngo tuzaboneke kuri ruriya rutonde.”

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye uyu muhango harimo na Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger