Amakuru ashushye

Perezida wa Gabon yageze i Kigali-AMAFOTO

Perezida wa Gabon, Ali Bongo, yageze mu Rwanda mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018 mu ruzinduko rw’umunsi umwe.

Bongo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ahagana saa tanu za mu gitondo, yakirwa n’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Bongo aragirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro i Kigali mu rwego rwo kureba uburyo umubano w’ibihugu byombi watera imbere.

Biteganyijwe ko Perezida Bongo aganira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.

Perezida Ali Bongo akunze kugenderera u Rwanda kuko muri Kamena 2016 yari i Kigali mu Nama yiga ku mugambi wo kugira umugabane wa Afurika isoko rimwe mu ikoranabuhanga “Smart Africa.” ndetse yanitabiriye irahira rya Perezida Paul Kagame muri 2017.

Berekeje muri village urugwiro
Bahise baganira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger