AmakuruAmakuru ashushyeImikinoUrwenya

Perezida wa FIFA yahaye Perezida Paul Kagame impano idasanzwe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyikirijwe na Perezida wa FIFA Gianni Infantino impano y’igitambaro cy’ubukapiteni(Armband) ndetse n’iy’umupira wo gukina.

Ni nyuma yo guhurira mu biro by’umukuru w’igihugu ku munsi w’ejo.

Aba bayobozi bombi basanzwe banafitanye ubucuti n’ubufatanye bugamije guteza imbere umupira w’amaguru. Ibyo Perezida Kagame na Infantino baganiriyeho ku munsi w’ejo nanone ntaho bitandukaniye n’ibyo basanzwe bafatanyamo, kuko baganiriye ku ngingo zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru.

Zimwe mu ngingo Perezida Kagame na Infantino baganiriyeho, harimo guteza imbere siporo(umupira w’amaguru) mu mashuri, icungwa ry’umutekano uhagije ku bibuga by’umupira mu gihe cy’imikino ndetse n’icyakorwa ngo ruswa ikomeje kuvugwa mu mupira w’amaguru ihashywe burundu.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino ari mu Rwanda aho kuri uyu wa gatanu yayoboye inama y’abyobozi bakuru ba FIFA. Ni inama iri kubera muri Kigali Convention Center ku Kimihurura. Abayobozi ba FIFA bayitabiriye bitezweho kuganira ku ngingo zitandukanye zifite aho zihurira n’umupira w’amaguru.

Imwe mu ngingo yamaze kuganirirwaho, ni ingingo ijyanye na La Liga, shampiyona y’umupira w’amaguru muri Espagne byifuzwaga ko imikino imwe n’imwe yayo yajya ijya gukinirwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Perezida wa FIFA Gianni Infantino yatangaje ko atazemera ko La Liga ijya gukinirwa muri Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger