AmakuruAmakuru ashushyeImikinoPolitiki

Perezida wa FIFA uri mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro

Kuri uyu wa kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Gianni Infantino uri mu Rwanda.

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yaraye i Kigali mu Rwanda aho yageze ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatatu. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, Gianni Infantino yakiriwe na Perezida wa FERWAFA Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene.

Amafoto yashyizwe kuri Twitter y’ibiro by’umukuru w’igihugu agaragaza Perezida Kagame ari kuganira na Perezida wa FIFA, gusa ntiharamenyekana ibyo aba bayobozi bombi baba baganiriyeho.

Gianni Infantino uri mu Rwanda, azayobora inama y’abayobozi bakuru b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi iteganyijwe kubera i Kigali kuri uyu wa gatanu. Iyi nama ya 08 y’abayobozi bakuru ba FIFA iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Center mu mujyi wa Kigali.

Byitezwe ko Abayobozi batandukanye bazitabira iyi nama bazaganira ku ngingo nyinshi zifite aho zihurira n’iterambere rya ruhago ku isi.

Kimwe mu byitezwe kuganirwaho muri iyi nama, ni icyifuzo cya Infantino cyo gushyiraho ibikombe 2 by’isi, harimo icy’ibihugu ndetse n’icy’ama Clubs. Ku bwa Infantino, arifuza ko igikombe cy’isi cy’ama Clubs cyajya kitabirwa n’amakipe 27 aho kuba 7 yari asanzwe, gusa icyifuzo nticyishimiwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru i Burayi UEFA.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger