Amakuru ashushyeImikino

Perezida wa FC Barcelona yavuze ubugome bukomeye yakorewe bwatumye yegura

Josep Maria Bartomeu wari Perezida wa FC Barcelona yo muri Espagne, yatangaje ko we n’abo bari bafatanyije kuyobora iriya kipe bahohotewe, iba intandaro yo kugira ngo begure ku mirimo yabo.

Mu ijoro ryakeye ni bwo Bartomeu n’abagize Inama y’Ubutegetsi bose ya FC Barcelona beguye ku mirimo yabo, nyuma y’igitutu bari bamaze igihe bashyirwaho kubera ibibazo by’ingutu byari bimaze igihe bivugwa muri iriya kipe.

Umusaruro mubi iriya kipe yagize mu mwaka ushize w’imikino no mu ntangiriro z’uyu n’ubwumvikane buke n’abakinnyi barimo Lionel Messi wanashatse kuva muri iriya kipe mu minsi ishize, biri mu by’ingenzi byatumye Perezida Bartomeu yegura manda ye itarangiye.

Hejuru y’ibyo hakubitiraho kuba we n’abo bari bafatanyije kuyobora Barça batita ku hazaza h’ikipe, ahubwo bagahitamo gushobora umurengera w’amafaranga bagura abakinnyi batagira umusaruro batanga.

Perezida Bartomeu aganira n’itangazamakuru nyuma yo kwegura, yavuze ko yahisemo kwegura kubera ihohoterwa rirenze ukwemera we na bagenzi be bari bamaze igihe bakorerwa.

Yagize ati: “Buri gihe nakunze kuvuga ko ukwisuzuma kwacu kudukomeza kurushaho, kandi ko buri gihe Barça ifashwa no kujorwa, ariko ibyo twanyuzemo mu mezi ashize birenze ukwemera. Abari bagize board yanjye nanjye twarubahutswe, turahohoterwa, naratutswe; nterwa ubwoba n’umuryango wanjye. Byanabaye kuri bagenzi banjye bari bagize inama y’ubutegetsi.”

Bartomeu yahise asimburwa na Carles Tusquets ugomba kuyobora FC Barcelona mu nzibacyuho, mbere y’uko haba amatora y’abagomba kuyobora iriya kipe hagati y’iminsi 45 na 90.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger