AmakuruPolitiki

Perezida wa Erithrea yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Ethiopia

Kuri uyu wa gatandatu, Perezida wa Erithrea Isaias Afwerki yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Ethiopia rwabaye urwa mbere rubaye hagati y’ibihugu byombi nyuma y’amakimbirane yerekeye umupaka yabaye mu 1998.

Uru ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gutsura umubano, rukaba ruje nyuma y’iminsi mike ibi bihugu byombi bitangaje ku mugaragaro ko birangije intambara ya za guverinoma yari imaze imyaka isaga 20.

Akigera i Addis Ababa muri Ethiopia, perezida Afwerki yakiriwe na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ndetse n’ibihumbi by’abantu bazunguzaga amabendera ya Ethiopia n’aya Erithrea bari buzuye umurwa mukuru Addis Ababa nk’ikimenyetso cy’uko bashyigikiye uru ruzinduko.

Perezida wa Erithrea kandi yakiriwe n’ababyinyi b’abanya Ethiopia bamubyiniraga ubwo yatambukaga yerekeza kuri tapi itukura.

Uru ruzinduko kandi rugamije kuzana ubiyunge yagati y’ibi bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika byari bisanzwe birebana ay’ingwe.

Mu cyumweru gishize ni bwo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yari yagiriye uruzinduko i Asmara muri Erithrea, uruzinduko we na perezida Afwerki bakuriyeho burundu amakimbirane yari amaze igihe hagati y’ibihugu byombi, bemeranya ubufatanye mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’ibihugu byombi.

Hitezwe y’uko ubucuti bw’ibi bihugu byombi buzatuma imiryango yari yaratandukanye kubera amakimbirane yongera guhura.

Kuva mu wa 2000, ibihugu bya Ethiopia na Erithrea byabagaho nta kigenderera ikindi, nyuma y’amasezerano yo guhagarika intambara yahuje ibihugu byombi ikagwamo abasaga 10,000.

Intandaro y’amakimbirane ya Ethiopia na Erithrea yaturutse ku kuba komisiyo ishinzwe gushyiraho imipaka y’ibihugu yaravuze ko umujyi wa Badme wabaye intandaro y’amakimbirane ari uwa Erithrea, ibintu Ethiopia yanze kwemera ikiyemeza gushoza intambara.

Ibihumbi by’abaturage bari baje kwakira perezida wa Erithrea.
Umujyi wa Badme ni wo ntandaro y’amakimbirane yari amaze igihe hagati ya Ethiopia na Erithrea.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger