AmakuruPolitiki

Perezida wa DRC Joseph Kabila yavuze ibyo azakora nyuma yo gusimburwa ku butegetsi

Perezuda wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Joseph Kabila, yatangaje ko nyuma yo gusimburwa ku butegetsi bw’umukuru w’igihugu azaguma mu gihugu cye akora imirimo itandukanye imuhesha inyungu.

Perezida Kabila aganira n’ikinyamakuru Le Soir cyo mu Bubiligi, yatangaje ko nyuma y’amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, bitazatuma afata gahunda yo kujya mu kiruhuko mu bihuu byo mu mahanga ahubwo ko azaguma muri Congo yita ku mirima ye n’amatungo afite.

Yagize ati “ Nkunda ubusitani ariko by’umwihariko nkaba nshishikajwe no kurinda ibidukikije, ngiye gukomeza by’umwenegihugu, ngiye kuba mpugiye mu nzuri zanjye”.

Akomeza avuga ko nta handi ateganga kuba yajya mu biruhuko “Ntabwo ntegenya ibyo kujya mu kiruhuko, i Bahamas, Espagne, i Dubaï cyangwa ahandi, icyo ntekereza ni ugukora,…. Nzaguma mu gihugu cyanjye aho nzaba mpugiye mu bintu byinshi”.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi ku wa 17 Mutarama 2001, asimbuye se, Laurent Desire Kabila wari umaze kwicwa arashwe.

Mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka muri Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kabila yatangaje ko ashyigikiye umukandida Emmanuel Ramazani Shadary, uhagarariye ishyaka FCC (Front Commun pour le Congo).

Joseph Kabila perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo
Twitter
WhatsApp
FbMessenger