AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Vladimir Putin yahaye umudali w’ishimwe Kim Jong Un

Ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 75 aba-Nazi batsinzwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete , Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye umudali w’ishimwe Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Koreya ya Ruguru, Alexander Matsegora, yashyikirije umudali Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Son-gwon.

Uyu mudali wahawe Perezida wa Koreya ya Ruguru mu kumushimira uruhare rwe mu gusigasira amateka y’abasirikare b’Abasoviyete baguye ku butaka bwa Koreya ya Ruguru.

Ubundi uyu mwaka akarasisi ko kwizihiza uyu munsi ntabwo kabaye mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus , gusa umwaka ushize Kim Jong Un yari yitabiriye uyu muhango i Moscow mu Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger