AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida Tshisekedi yiyemeje gupfa aharanira amahoro muri DR Congo

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugiye kumara hafi umwaka wose abaye umukuru w’iki gihugu,yavuze ko yiteguye gupfa aharanira ko igihugu cye kibona umutekano.

Ibi yabitangaje ejo kuwa Mbere taliki ya 7 Ukwakira 2019, mu nama yagiranye n’abaturage i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yabahamirije ko ikimuraje inshinga ari uko umutekano usesuye wagaruka mu gihugu, imitwe yose y’inyeshyamba igahashywa burundu.

Yagize ati” Intambara turwana ni izigamije kugarura amahoro, amahoro asesuye kugira ngo igihugu cyacu kibe gitekanye”.

Yakomeje avuga ko kuva yajya ku butegetsi yiteguye kubabarana n’abaturage ariko hashakishwa icyahindura igihugu cyabo, kikabona umutekano.

Yagize ati “Ku bw’ayo mahoro, munyizere, niteguye gupfa kugira ngo bishyirwe mu buryo, ndifuza amahoro, amahoro asesuye mu gihugu cyacu”.

Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko iyi nama yari yitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo umuyobozi mukuru muri Perezidansi, Vital Kamerhe, Visi Minisitiri w’Intebe, Gilbert Kankonde, Guverineri w’Intara ya Ituri, uwa Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru,…

Twitter
WhatsApp
FbMessenger