AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Tshisekedi yakiriye Kabila iwe mu rugo bagirana ibiganiro byihariye

Perezida  Félix Tshisekedi, yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila yasimbuye bahuye bagirana ibiganiro biganisha ku ishyirwwaho rya guverinoma ihuriweho.

Umwe mu bantu ba hafi  yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko “Ibi biganiro bigamije guharura amayira ku ishyirwaho ry’uzahabwa inshingano cyangwa Minisitiri w’Intebe uzagena abagize guverinoma ihuriweho n’amashyaka atandukanye muri iki gihugu, mu gufatanya kuyoboraRepubulika Iharanira Demukarasi ya Congo .”

Ibi biganiro hagati ya Kabila na Tshisekedi byemejwe n’ibiro by’umuru w’igihugu byatangaje ko aba bagabo babiri banasangiye ifunguro mu rwego rw’umuryango.

Ishyaka PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie), riyibowe na Joseph Kabila niryo rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko. Kuva Congo yabona ubwigenge nibwo bwa mbere muri iki gihugu hari habaye ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro Kabila atanga ubutegetsi nyuma y’imyaka 17 .

Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila ku gushyiraho guverinoma nshya
Twitter
WhatsApp
FbMessenger