AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Trump yishimiye kongera kugaragara kwa Kim Jong-Un wa Korea ya ruguru

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko “yishimiye” ko Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, yongeye kugaragara kandi akaba asa n’ufite ubuzima bwiza.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Bwana Trump yanditse ati: “Jyewe ubwanjye nishimiye kubona agarutse kandi ameze neza!”

Amakuru avuga ko ku wa gatanu w’iki cyumweru, Bwana Kim yongeye kwigaragaza ataha uruganda rukora ifumbire.

Bwari bwo bwa mbere yongeye kuboneka mu ruhame nyuma y’ibyumweru hafi bitatu atagaragara mu ruhame.

Ukutaboneka kwe – by’umwihariko mu birori byo kwihiziza isabukuru y’amavuko ya sekuru iba ku itariki ya 15 y’ukwa kane, umwe mu minsi mikuru ikomeye muri icyo gihugu – kwatutumbije ibihuha ku isi ko arwaye.

Ibiro ntaramakuru KCNA bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko ku wa gatanu Bwana Kim yakase igitambaro byo gutaha uruganda rukora ifumbire.

Ndetse, nkuko ibiro ntaramakuru KCNA byakomeje bibitangaza, abari bitabiriye ibyo birori “batera hejuru bamwishimiye” ubyo yahageraga.
https://twitter.com/realDonaldTrump/status/1256696015702425601?s=20

Ku wa mbere, ubwo ihwihwisa n’ibihuha ku buzima bwa Bwana Kim ryari rikomeje, Perezida Trump yari yavuze ko “azi neza” uko Bwana Kim amerewe, ariko yongeraho ati: “Sinshobora kubivugaho”.

Icyo gihe yongeyeho ati: “Gusa mwifurije ihirwe”.

Mu myaka ya vuba ishize, Perezida Trump na Bwana Kim bubatse umubano wihariye.

Aba bagabo bombi bamaze guhura mu biganiro inshuro eshatu kuva mu mwaka wa 2018, ndetse bohererezanyije amabaruwa Bwana Trump yavuze ko ari “meza cyane”.

Ariko, mu mezi ya vuba ashize, ibiganiro hagati yabo bigamije ko Koreya ya ruguru ireka gahunda yayo yo gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri byarahagaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger