AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Trump yibasiye Macron w’Ubufaransa avuga ko afite ubugoryi

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yibasiye Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron avuga ko afite ubugoryi.Ibi Trump yabize ashingiye ku mugambi Leta y’Ubufaransa ifite wo gushyira umusoro ku bigo by’ikoranabuhanga birimo urubuga rwa Google.

Leta zunze Ubumwe za Amerika ziherutse kuvuga ko zitewe impungenge n’uko umusoro ku bigo by’ikoranabuhanga…ubogamye kandi ureba ibigo byo muri Amerika.

Umusoro wa 3% ku byinjijwe n’ibigo bitanga serivisi mu Bufaransa, ureba ibigo nka Google na Facebook n’ibindi. U Bufaransa buherutse kuwemeza buvuga ko ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye bijyana ibyicaro byabyo mu bihugu bifite imisoro iri hasi kugira ngo bigabanye ibyo bisora.

Trump wakunze kunenga iki cyemezo, kuri uyu wa Gatanu yanditse kuri Twitter ati “U Bufaransa bwashyizeho umusoro ku bigo byacu by’ikoranabuhanga bikomeye. Niba umuntu abisoresheje, ni igihugu biturukamo asoresheje ari cyo Amerika. Tuzatangaza igikorwa nk’iko cyo gusubiza ubugoryi bwa Macron bidatinze. Navuze ko umuvinyu w’Abanyamerika uruta uw’Abafaransa”.

Minisitiri w’imari w’u Bufaransa, Bruno Le Maire aherutse gutangaza ko umusoro wa 3% uturutse ku bigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga bizongera miliyoni 563 z’amadolari ku mwaka, ukaba ureba ibigo 30 byigenjemo ibyo muri Amerika, u Bushinwa, u Budage, Espagne n’u Bwongereza.

U Bufaransa bwahakanye ko uyu musoro ureba gusa ibigo byo muri Amerika. Uyu musoro uzagira ingaruka ku byo ibigo by’ikoranabuhanga byinjiza aho bizabura nibura miliyoni €750 ku mwaka kuko uzakoreshwa ku byo byinjiza bivuye mu bucuruzi bwo mu ikoranabuhanga nko kwamamaza.

Ibigo bizagirwaho ingaruka n’uyu musoro harimo; Google, Amazon, Facebook, Apple, Uber, Airbnb, Booking.com n’ikigo cyo mu Bufaransa gikora ibyo kwamamaza kuri internet kitwa Criteo.

Ubufaransa bwahakanye ko imisoro itareba gusa ibigo byo muri Amerika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger