AmakuruPolitikiUrwenya

Perezida Trump yatunguye abanyamakuru abaha ikarita itukura(Video)

Donald Trump Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yasekeje abanyamakuru ubwo yaberekaga ikarita itukura, mu nama yigaga ku gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cyo muri 2026.

Leta zunze ubumwe zifatanyije na Canada cyo kimwe na Mexico ni bo bagomba kwakira igikombe cy’isi cyo muri 2026.

Iyi nama yabereye muri Amerika muri iki cyumweru, yari yitabiriwe n’abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, abayobozi b’umupira w’amaguru muri Amerika ndetse na Perezida Trump.

Perezida Trump yatunguye abantu ubwo Gianni Infantino uyobora FIFA yamusobanuriraga ku mikorere n’amategeko amwe n’amwe agenga umupira w’amaguru.

Perezida Infantino ageze ku mikoreshereze y’amakarita yo mu mupira w’amaguru(iy’umuhondo n’iy’umutuku) yasobanuriye Trump ko ikarita y’umuhondo ari nka “Gasopo”, gusa ngo iyo ushaka gusohora umuntu umwereka itukura.

Aha ni ho perezida Trump yahise afata ikarita itukura ayereka abanyamakuru mu rwego rwo kubabwira ngo basohoke, gusa yabikoragaga mu buryo busa nko gutebya.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger