AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Trump na Xi Jiping w’Ubushinwa bagiye kugirana ibiganiro mu by’ubucuruzi

Leta zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa byemeye kongera kugirana ibiganiro byerekeye ubucuruzi, nyuma y’uko ibigaragara nko kutumvikana hagati y’ibi bihugu byombi kwari kwatumye ubukungu ku rwego rw’Isi busa n’ubusubiye inyuma.

Perezida Donald Trump wa Amerika hamwe na Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa bafashe uyu mwanzuro mu biganiro byabahuje aho bari basanzwe bari mu Buyapani, mu nama yahuje ibihugu 20 bifite ubutunzi bwinshi ku Isi.

Perezida Trump yari aherutse gutangaza ko  ashobora kongera imisoro y’ibicuruzwa biva mu Bushinwa ingana na Miliyari 300.

Ariko nyuma y’iyi nama yahuje ibi bihugu mu Buyapani yabereye mu gace ka Osaka, Perezida Trump yavuze ko iyo misoro itagishyizweho ahubwo ko agiye gushakisha uburyo yagirana ibiganiro n’Ubushinwa.

Trump kandi yanavuze ko Kompanyi zo muri Leta Zuze ubumwe za Amerika, zishobora gukorana na Kompanyi yo mu Bushinwa ya Huawei ikora Telefone zigendanwa, yari iherutse guhagarikwa muri Amerika.

Mu ijambo rye yavugiye muri iyo nama, Trump yavuze ko hagati ya Amerika n’Ubushinwa ibiganiro byongeye gutangira.

Trump yabwiye itangazamakuru ko we na mugenzi we w’Ubushinwa ko baganiriye neza kandi ko hari impinduka nziza zitezwe mu biganiro byabo.

“Njye na Perezida w’Ubushinwa Xi Jiping twaganiriye neza, umubano wari mwiza cyane, mbisubiyemo ni mwiza cyane bingana n’uko buyagombaga kugenda”.

Ni mugihe kandi ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bushinwa birimo icyitwa Xinhua byo byanditse bivuga ko Amerika n’Ubushinwa bifite byinshi bihuriyeho mu bukungu,kuburyo kutumvikana hagati ya byo bitapfa kubihungabanya.

Perezida Trump na Xi Jiping bemeranyije kongera kugirana ibiganiro
Twitter
WhatsApp
FbMessenger