AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Trump abaye uwa 3 wegujwe n’inteko ishinga amategeko mu mateka ya Amerika

Inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika, yatoye  ko Perezida w’iki gihugu Donald Trump yeguzwa, nyuma y’ibyaha bitandukanye akomeje gushinjwa.

Inteko yatoye ko Trump yeguzwa kubera ibyaha bibiri imushinja byo gukoresha nabi ububasha afite no kubangamira imirimo yayo.

Perezida Donald  Trump yahise yiyongera ku bandi ba Perezida babiri bigeze kweguzwaho n’inteko ishinga amategeko, aba uwa gatatu ugonzwe n’iri tegeko.

Ni ukuviga ko ubu hasigaye kumvikana icyemeza cya Sena gusa kizatuma aguma ku buyobozi cyangwa se akabuvaho.

Abahagarariye ishyaka ry’Aba-Democrates hafi ya bose batoye ko Trump yeguzwa mu gihe aba-Republicains, babyamaganye.

Trump ashinjwa kugirana ibiganiro na Perezida wa Ukraine muri Nyakanga uyu mwaka, amusaba gukora iperereza kuri Joe Biden, umudemocrate byitezwe ko azahatana na Trump mu matora ataha no kwanga kwitaba inteko ngo hakorwe iperereza.

Gutorera ingingo ya mbere yo gukoresha nabi ububasha Trump afite, byatowe n’abadepite 230 ku 197 mu gihe iyo kubangamira imirimo y’Inteko yatowe n’abadepite 229 ku 198.

Icyemezo cyo kweguza Trump cyatowe mu gihe yari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri Michigan.

Yabwiye imbaga y’abari bakoraniye ahitwa Battle Creek ati “Mu gihe turimo guhanga imirimo no kurwanirira abanya-Michigan, abahezanguni bari mu nteko bafite ishyari, urwango n’uburakari, murabona ibirimo kuba”.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House, byasohoye itangazo rivuga ko Perezida Trump, afite icyizere ko azaguma ku butegetsi.

Kweguzwa kwa Trump biratuma aba uwa gatatu mu baperezida ba Amerika begujwe nyuma ya Andrew Johnson na Bill Clinton.

Icyakora kweguza Trump biragoye kuko aba-democrates bafite ubwiganze mu badepite, mu gihe ishyaka ry’aba-Republicains ari ryo rya Trump rifite ubwiganze muri Sena kandi ariyo ifata umwanzuro wa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger