AmakuruPolitiki

Perezida Putin yasabye Trump ko bagirana ibiganiro

Perezida Putin yabwiye Donald Trump ko ibiganiro byubaka hagati y’Uburusiya na Amerika bikenewe kugira ngo bashakire hamwe igisubizo kirambye ku bibazo by’umutekano n’ubukungu byugarije Isi.

Ibi  Perezida w’Uburusiya Vladimir Vladimirovich Putin yabitangarije mu ijambo ryo gusoza umwaka yagejeje kubaturage be nkuko bisanzwe bigenda muri buri gihugu, aha yaboneyeho n’umwanya wo kugenera ubutumwa Donald Trump uyobora Amerika  , Bwana Putin yavuze ko uyu ari wo mwanya wo kugira ngo  umubano wa Moscou na Washington wubakwe mu buryo burambye kandi hanabeho kubahana anavuga ko baramutse bakoze ibi bagirana umubane w’ukuri kandi w’igihe kirekire.

Ku wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2017 nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump na Perezida w’Uburusiya , Vladimir Putin bahuye ku nshuro yabo ya mbere amaso ku maso ubwo hatangizwaga inama y’ ibihugu 20 bigize G20 yaberaga mu Budage.

G20 ni umuryango w’ibihugu 19 byateye imbere n’ibiri munzira y’iterambere hakiyongeraho umuryango w’ibihugu by’ubumwe by’uburayi , EU . Uyu muryango ugizwe na Argentina, Australia, Brazil, Canada, China, France, Germany, India, Indonesia, Italy, Japan, Mexico, Russia, Saudi Arabia, South Africa, South Korea, Turkey, UK na US.

Ubwo yasuhuzaga Putin, Trump yagize ” Ntewe ishema no kuba ndi kumwe nawe’. Putin na we yamuramukije agira ati ” Nshimishijwe no guhura nawe.”

Icyo gihe BBC  yatangaje ko abakuru b’ibi bihugu bashyize imbere kuzahura umubano hagati ya Amerika n’Uburusiya wari warajemo agatotsi ubwo byavugwaga ko Uburusiya bwivanze mu matora ya Amerika, bigahesha Donald Trump gutsinda Clinton.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger