Perezida Putin yaburiye ibihugu by’amahanga byakwivanga mu ntambara ahanganyemo na Ukraine
Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yaburiye ko igihugu icyo ari cyo cyose kigerageza kujya mu ntambara yo muri Ukraine kizahura n’igisubizo “cyihuta nk’umurabyo”.
Mu ijambo ribonwa nk’irikomoza kuri misile zo mu bwoko bwa ballistic ndetse n’intwaro z’ubumara za nikleyeri, Putin yagize ati: “Dufite ibikoresho byose umuntu n’umwe adashobora kwirata ko afite… tuzabikoresha nibiba ngombwa”.
Ibihugu by’inshuti za Ukraine byongereye intwaro biyiha, Amerika ikaba yarasezeranyije gutuma Ukraine itsinda Uburusiya.
Abategetsi bo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) bavuga ko Uburusiya burimo guhura n’imbogamizi mu bikorwa byabwo mu burasirazuba bwa Ukraine.
Mu cyumweru gishize, Uburusiya bwagabye igitero kinini cyo gufata akarere ka Donbas nyuma yuko bukuye ingabo mu turere two mu nkengero y’umurwa mukuru Kyiv.
Ariko nkuko umutegetsi umwe abivuga, abasirikare b’Uburusiya “barimo kugorwa no gutsinda ukwirwanaho gukomeye kwa Ukraine kandi barimo gutakaza abasirikare”.
Mu yandi makuru, akanama k’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) kashinje Uburusiya gushyiraho ibikangisho nyuma yuko buhagaritse kohereza gaz (gas) muri Pologne (Poland) na Bulgaria.
Perezida w’ako kanama Ursula von der Leyen yavuze ko byerekana “ukutizerwa” kw’Uburusiya nk’igihugu kigurisha ibitoro.
Ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin – byavuze ko Uburusiya bwahatiwe kugira icyo bukoze kubera “ingamba zitari iza gicuti” z’ibihugu byo mu burengerazuba.
Uko gufunga ibitoro kwa kompanyi Gazprom ya leta y’Uburusiya gukurikiye kuba Pologne na Bulgaria byaranze kuriha gaz mu mafaranga y’Uburusiya azwi nk’ama-roubles.
Ibyo Perezida Putin yari yabisabye mu kwezi kwa gatatu, mu gufasha kuzahura agaciro k’iryo faranga ryashegeshwe n’ibihano Uburusiya bwafatiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba.
Bwana Putin yavuze ayo magambo ku wa gatatu ubwo yari arimo kugeza ijambo ku badepite b’Uburusiya mu mujyi wa St Petersburg uri mu majyaruguru.
Yagize ati: “Niba umuntu uvuye hanze agerageje kwinjira muri Ukraine agateza inkeke ku migambi y’Uburusiya, igisubizo cyacu kizihuta nk’umurabyo”.
“Dufite ibikoresho byose [byo gusubiza] umuntu n’umwe adashobora kwirata ko afite. Kandi ntituzaba turimo kubirata, tuzabikoresha nibiba ngombwa”.
Bwana Putin yongeyeho ko ibyemezo byose ku bizaba biri muri icyo gisubizo cy’Uburusiya byamaze gufatwa – ntiyagira andi makuru atanga.
Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri, nuko mu gihe cy’iminsi yakurikiyeho Perezida Putin ategeka igisirikare cy’igihugu cye gutegura ku rwego rwo hejuru ubwirinzi bw’intwaro za nikleyeri.
Abasesenguzi bamwe bumvikanisha ko ibikangisho nk’ibyo ari uburyo bwa Putin bwo kugerageza kuburira inshuti za Ukraine kutarushaho kugira uruhare mu ntambara.
Perezida Putin yavuze iryo jambo hashize umunsi umwe ibihugu byo mu burengerazuba bikoreye inama mu Budage, bisezeranya kongera imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine.
Minisitiri w’ingabo z’Amerika Lloyd Austin yasezeranyije kunyeganyeza “ijuru n’isi” mu rwego rwo gutuma Ukraine itsinda intambara.
Mu bihe bya vuba aha bishize, habayeho kwiyongera kw’umubare w’ibyo ibihugu byo mu burengerazuba byiyemeje kongera nk’imfashanyo ya gisirikare biha Ukraine, birimo nk’Ubudage bwatangaje ko buzayoherereza ibifaru 50 birasa indege, mu cyabaye guhindura gukomeye gahunda yabwo.