AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yitanze miliyoni 10 kuri buri murinzi w’igihango

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yasozaga Ihuriro ngarukamwaka rya 12 ry’Umuryango Unity Club Intwararumuri , yatangaje ko buri muntu wese wagizwe umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu azagenerwa miliyoni 10 Frw, nk’ishimwe.

Ibi Umukuru w’igihugu yavivuze ku wa 25 Ukwakira 2019 . mu ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri, hanabaye umuhango wo gushimira abarinzi b’igihango batatu; Perezida Kagame yavuze ko abarinzi b’igihango ubu bamaze kuba 40; bagomba guhabwa buri umwe Miliyoni icumi zizabafasha gukomeza gukora neza ibikorwa byabo.

Perezida Kagame yavuze ko haherwa kuri batatu bahawe imidari n’icyemezo cy’ishimwe kuri uyu wa 25/10/2019 ariko n’abandi bakaba bagomba kuyahabwa.

“Aba bantu bagiye baha ibyemezo by’ishimwe kandi byiza bishimishije, n’uriya mudali uhoraho, kuba uwufite ni byiza ariko ndagira ngo kubera ko hari ibikorwa bakora bindi, dushobore kuba twabashimira no mu bundi buryo bwo kubaha amikoro. Nagiye mbona abo baha igihembo cyitiriwe Nobel bashyiraho za sheki z’amadolari, biba ari ukugira ngo bashobore gukomeza gukora akazi kabo neza, kari muri iyo nzira.”

“Ngira ngo mumaze gutanga ibihembo by’ubu buryo, bahoze bambwira ko bamaze kugera nka 40 guhera mu 2016, ariko ndahera ku b’uyu munsi, n’abandi b’icyo gihe nabo turashaka uko tubagenza. Kuri abo 40, buri umwe tuzagenda tumuha miliyoni 10 Frw. Turahera ku b’uyu munsi, n’abandi banyuze ahangaha muzabibuke mubashyire kuri urwo rutonde.”

Ni ukuvuga ko nibura mu bantu basaga 40, iki gikorwa kizatwara miliyoni zirenga 400 Frw.

Perezida Kagame yemereye abarinzi b’igihango ishimwe rya Miliyoni 10

Perezida Kagame na madamu bifotozanya n’abarinzi b’igihango bashyikirijwe ishimwe kuri uyu wa Gatanu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger