AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera abasirikare babiri, umwe ahabwa inshingano nshya

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare babiri barimo Lt. Col Innocent Munyengango wahawe ipeti rya Colonel, anahita agirwa Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Igenamigambi mu Gisirikare, J5.

Lt. Col Munyengango yigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu Ukwakira 2017 kugera mu Ugushyingo 2020.

Undi wazamuwe mu ntera ni Lt. Col Claver Karara wahawe ipeti rya Colonel.

Uyu Col Karara Claver abarizwa mu basirikare barwanira mu kirere (Air force), akaba yarabaye umwarimu mu ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama.

Uyu musirikare yari asanzwe akora muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, Defense Attaché.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Lt Col Claver Karara yahawe ipeti rya Colonel

Col Munyengango Innocent yazamuwe mu ntera agirwa Colonel anahabwa kuyobora J5

Twitter
WhatsApp
FbMessenger