AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri itegerejwe na benshi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye muri Village Urugwiro, ibi bikaba ari ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Iyi ni inama itegerejwe na benshi bashaka kumva imyanzuro iyifatirwamo cyane cyane ku bijyanye no kumenya niba Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani tumaze ibyumweru bibiri muri gahunda ya Guma mu Rugo dukomorerwa cyangwa niba twongererwaho indi minsi.

Ni mu gihe kandi utundi turere na two tumaze igihe turi muri gahunda ya Guma mu Karere, ariko hakaba hari imwe mu mirenge yo muri utwo turere iherutse gushyirwa muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwandu bwa COVID-19 bwarimo bwiyongera cyane muri iyo mirenge.

Iyi nama kandi ibaye mu gihe ubwandu mu gihugu bukomeje kwiyongera aho nibura uhereye ku wa 23 Nyakanga kugera ku wa 29 Nyakanga, ni ukuvuga mu minsi irindwi ishize, abantu 7492 banduye.

Muri iyi minsi nanone abamaze gupfa bishwe na Covid-19 muri iyo minsi ni 83.

Kugeza uyu munsi, nuko imibare ibigaragaza mu bitaro harimo abantu bagera kuri 61 barembye, bigaragaza ubukana iki cyorezo gifite muri iyi minsi,

TERADIGNEWS irabagezaho imyanzuro ifatirwa muri iyi nama ikimara gushyirwa ahagaragara.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger