AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Paul Kagame yasabye ko abisiga amavuta atukuza bahagurukirwa vuba

Perezida Kagame yasabye Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu kugira icyo bakora mu maguru mashya bagakumira amavuta yangiza uruhu ‘agira ingaruka ku buzima bwa muntu kimwe n’ibindi’.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabikomojeho nyuma y’ibitekerezo byatanzwe n’abantu b’ingeri zinyuranye ku rubuga rwa Twitter basaba ko aya mavuta n’ibindi bitukuza uruhu byakumirwa.

Uwitwa Fiona Kamikazi yanditse ati “Ndatekereza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge na Minisiteri y’Ubuzima bikwiye gutangira ubukangurambaga bukumira kwitukuza, ubukangurambaga bukomeye kuko biri gufata indi ntera.”

Undi witwa Maurice Kayisire yunzemo ati “Umugabo yabwiye umugore ati ariko wazabajije abandi bagore icyo bisiga. Kwitukuza ni ikibazo muri sosiyete, ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge cyatangaje ko ubukangurambaga bwakozwe ariko ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera ari nayo mpamvu bugikenewe kugira ngo abantu bahindure imyumvire.

Nyuma y’ibitekerezo bitandukanye birenga 200 kuri iki kibazo, Mu masaha ya saa Cyenda zo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo , Perezida Kagame , yanditse kuri Twitter asaba Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu gufata ingamba mu maguru mashya.

Ati “Ni bimwe mu bifite ingaruka mbi ku buzima. Birimo ikoreshwa ry’ibinyabutabire bibujijwe. Minisiteri y’Ubuzima na Polisi y’Igihugu bakwiye kubihagurukira mu maguru mashya.”

Mu Rwanda n’ahandi muri Afurika , hakunze kugaragara abantu bihinduje uruhu mu byiswe kwitukuza dore ko mu Rwanda aya mavuta yahawe akazina ka ‘Mukesha’, ababikora baba bashaka kuba inzobe mu gihe baba birabura.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge, Philippe Nzaire, yigeze gutangaza ko hari ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ko amavuta atukuza yinjira mu gihugu, ariko magingo aya, aya mavuta aracyagaragara mu Rwanda.

Abantu biganjemo ab’igitsina gore ni bo bakunze kwisiga amavuta ahindura uruhu, bakunze kugaragara mu mujyi.

Mu Rwanda amavuta yo kwisiga yemewe gucuruzwa ni atarengeje hydroquinone iri ku kigero cya 0,07%. Ni mu gihe hari n’afite iki kinyabutabire ku kigero cya 2% akigaragara ku masoko amwe n’amwe.

Mu Rwanda amavuta arimo ubumara buhindura uruhu buzwi nka “Hydroquinone” yaraciwe gusa mu bice bitandukanye hari aho akigaragara.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger