AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Paul Kagame yambikiwe umudali w’indashyikirwa muri Burkina Faso(Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yambitswe n’umukuru w’Igihugu cya Burkina Faso Roch Christian Kabore umudari w’ ubudashyikirwa buhambaye utangwa n’ iki gihugu witwa ’Grand Croix de l’Etalon’.

Uyu muhango wabereye mu gitaramo cy’umuco cyateguwe na Perezida wa Burkina Faso Roch Christian Kabore, Perezida Kagame akaba yari yitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kugisoza.

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byitabiriwe n’ abarimo Perezida wa Mali Ibrahim Aboubakar Keita n’ umufasha we ndetse n’ Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie Louise Mushikiwabo.

Uyu mudari w’ ubudashyikirwa buhambaye witwa Le grand croix de talon, Perezida Kagame yawambitswe hamwe  Perezida Keita wa Mali.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Burkina Faso wamutumiye muri iki gihugu, avuga ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho birimo “ukwiyubaka kw’ abaturage, guharanira ko Afurika igira agaciro n’ indangagaciro, no guharanira ahazaza heza h’ ibihugu byacu n’ umugabane wacu”.

Perezida Kagame yavuze ko Sinema ari kimwe mu byatumye umugabane w’Afurikaugira imbaraga zo guhindura imyumvire y’abatuye Isi ndetse binatuma igira Agaciro ikwiye.

Perezida Keita yavuze ko Burkina Faso ihora itungurana ndetse ko yabonye mbere imbaraga za Cinema ishyiraho FESPACO mu 1969.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikigira ubuhanzi kugira ngo hahore hakorwa ibihangano byigisha, bifite ubuziranenge kandi bizanira Afurika uburumbuke.

Itorero ry’ u Rwanda ‘Urukerereza’ riri mu basusurukije abitabiriye iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Ouagadougou.
Perezida Kagame na Perezida wa Maali bambitswe imidari y’indashyikirwa
u rwanda niwe wari umutumirwa w’imena muri iri serukiramuco
Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye ibi birori
Twitter
WhatsApp
FbMessenger